RFL
Kigali

Meya wa Rutsiro Ayinkamiye Emérence yasezeranye imbere y'amategeko na rwiyemezamirimo Nsengimana Fabrice-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2020 8:24
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nzeli 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, Ayinkamiye Emérence yasezeranye n’umukunzi we Nsengimana Fabrice imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wayobowe na Meya w'Akarere ka Rubavu Gilbert Habyarimana.



Meya Ayinkamiye yabwiye 'YEGO' umukunzi we wapfukumye hasi akamusaba ko bazarushinga

Mu kiganiro gito Ayinkamiye yagiranye na IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru, yemeje aya makuru ko yasezeranye n’umukunzi we, avuga ko uwo bagiye kurushinga yikorera ku giti ke bityo ko ngo ari rwiyemezamirimo. Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Abakozi b’Akarere ka Rutsiro ari na ko Ayinkamiye abereye Umuyobozi bishimiye intambwe y’ubuzima bushya umuyobozi wabo yateye, bamwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bw’umuryango agiye gushinga na Nsengimana Fabrice. Umwe yagize ati: “Twishimiye intambwe Umuyobozi w’Akarere unatuyobora mu kazi yateye. Twabishimiye Imana kandi twizeye ko azagira ubukwe bwiza”.

Biteganyijwe ko gusezerana imbere y’Imana ari umuhango uzabera kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali, imiryango n’inshuti bakazakirirwa muri Hoteli ya St Famille ku itariki 12 Nzeri 2020, ariko hakazubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.


Meya wa Rutsiro yemeye imbere y'amategeko ko abaye umugore wa Nsengimana



Meya wa Rubavu Gilbert Habyalimana ni we wasezeranyije Meya wa Rutsiro


Meya w'Akarere la Rutsiro hamwe n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko


Meya wa Rutsiro n'umukunzi we Fabrice Nsengimana barebana akana ko mu jisho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND