Umuraperi 50 Cent mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yatangaje ko ashaka gusiba itsinda rya G-Unit yahoze abereye umuyobozi mu mateka ye.
Umuraperi 50 Cent muri iyi minsi uri muri sinema cyane
kurusha umuziki, mu ikiganiro aherutse kugirana n’umugabo uvanga umuziki uzwi
nka DJ Whoo Kid ubwo yamubazaga ku mishanga ye ateganya gukora muri sinema,
yamubajije niba ateganya gukora filime mbarankuru (Documentary) ivuga ku
itsinda G-Unit yahozemo avuga ko mu mishanga ye iyo gahunda ntayo ateganya.
50 Cent avuga ko adashaka kwibuka ko yabaye muri G-Unit
Ubwo yabazwaga ku byo gukora iyi filime, 50 Cent yavuze
ko bitari muri gahunda ze ndetse yifuza ko yakwibagirwa ko iri tsinda
ryabayeho. 50 Cent yakomeje avuga ko ashaka kunga mu rya Kendrick Lamar nawe
akibagirwa ibyiri tsinda yahoze abereye umuyobozi, yagize ati: ”Kendrick Lamar
ntago yigeze yemera kujyana na bariya basore ku rubyiniriro (Stage). Nanjye ni ko
mba narabigenje! Ni iki cyari gutuma njyana nabo ku rubyiniriro?".
Amakuru avuga ko 50 Cent hashije imyaka myinshi
atabonana na bagenzi be bahoze babana muri iri tsinda. Iri tsinda rya G-Unit (Guerilla
Unit) ryashinzwe n’abasore batatu babarizwaga mu gace ku burasirazuba (East Coast
Rappers) aribo 50 Cent, Tony Yayo na Lloyd Banks bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe
cyane.
Mu mwaka 2003 umwe mu bari bagize iri tsinda Tony Yayo
yaje kujyanwa muri gereza nibwo bahise binjiza umuraperi Young Buck mu kuziba
icyuho cyatejwe na mugenzi wabo wari umaze kuvamo. Nyuma yaho gato muri uwo
mwaka ku bufatanye na Dr Dre na Jimmy lovine umuraperi The Game nawe yaje kwinjira
muri iri tsinda mu rwego rwo kuzamura inzu itunganya umuziki ya Interscope iri
tsinda ryabarizwagamo.
Umuraperi The Game ntabwo yaje gutinda muri iri tsinda
bitewe no kudakurikiza amabwiriza yagenderwagaho n’abagize itsinda, ni bwo mu
mwaka 2005 umuyobozi w'iri tsinda 50 Cent yafashe umwanzuro wo kumwirukana.
Nyuma yaho gato muri mata 2008, 50 Cent yatangaje ko
Young Buck nawe atakiri muri iri tsinda nyuma yo kugaragaza imyitwarire itari
myiza. Mu mwaka 2014 Tony Yayo yatangaje ko we na 50 Cent batakari inshuti
kandi ko itsinda ryabo G-Unit ritakiriho cyangwa se ryasenyutse.
Nyuma yaho gato muri uwo mwaka 50 Cent yaje kongera
guhurira ku rubyiniro na bagenzi be bahoze babana muri iri tsinda aribo: Tony
Yayo na Llyod Banks mu gitaramo ngarukamwaka cyizwi nka Summer Jam.
Src: Rap Up & Hot 97
TANGA IGITECYEREZO