RFL
Kigali

50 Cent yatangaje ko adashaka kwibuka ko yigeze kuba mu itsinda rya G-Unit

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:5/09/2020 9:19
0


Umuraperi 50 Cent mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yatangaje ko ashaka gusiba itsinda rya G-Unit yahoze abereye umuyobozi mu mateka ye.



Umuraperi 50 Cent muri iyi minsi uri muri sinema cyane kurusha umuziki, mu ikiganiro aherutse kugirana n’umugabo uvanga umuziki uzwi nka DJ Whoo Kid ubwo yamubazaga ku mishanga ye ateganya gukora muri sinema, yamubajije niba ateganya gukora filime mbarankuru (Documentary) ivuga ku itsinda G-Unit yahozemo avuga ko mu mishanga ye iyo gahunda ntayo ateganya.

G Unit

50 Cent avuga ko adashaka kwibuka ko yabaye muri G-Unit

Ubwo yabazwaga ku byo gukora iyi filime, 50 Cent yavuze ko bitari muri gahunda ze ndetse yifuza ko yakwibagirwa ko iri tsinda ryabayeho. 50 Cent yakomeje avuga ko ashaka kunga mu rya Kendrick Lamar nawe akibagirwa ibyiri tsinda yahoze abereye umuyobozi, yagize ati: ”Kendrick Lamar ntago yigeze yemera kujyana na bariya basore ku rubyiniriro (Stage). Nanjye ni ko mba narabigenje! Ni iki cyari gutuma njyana nabo ku rubyiniriro?".

Amakuru avuga ko 50 Cent hashije imyaka myinshi atabonana na bagenzi be bahoze babana muri iri tsinda. Iri tsinda rya G-Unit (Guerilla Unit) ryashinzwe n’abasore batatu babarizwaga mu gace ku burasirazuba (East Coast Rappers) aribo 50 Cent, Tony Yayo na Lloyd Banks bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane.

Mu mwaka 2003 umwe mu bari bagize iri tsinda Tony Yayo yaje kujyanwa muri gereza nibwo bahise binjiza umuraperi Young Buck mu kuziba icyuho cyatejwe na mugenzi wabo wari umaze kuvamo. Nyuma yaho gato muri uwo mwaka ku bufatanye na Dr Dre na Jimmy lovine umuraperi The Game nawe yaje kwinjira muri iri tsinda mu rwego rwo kuzamura inzu itunganya umuziki ya Interscope iri tsinda ryabarizwagamo.

Umuraperi The Game ntabwo yaje gutinda muri iri tsinda bitewe no kudakurikiza amabwiriza yagenderwagaho n’abagize itsinda, ni bwo mu mwaka 2005 umuyobozi w'iri tsinda 50 Cent yafashe umwanzuro wo kumwirukana.

Nyuma yaho gato muri mata 2008, 50 Cent yatangaje ko Young Buck nawe atakiri muri iri tsinda nyuma yo kugaragaza imyitwarire itari myiza. Mu mwaka 2014 Tony Yayo yatangaje ko we na 50 Cent batakari inshuti kandi ko itsinda ryabo G-Unit ritakiriho cyangwa se ryasenyutse.

Nyuma yaho gato muri uwo mwaka 50 Cent yaje kongera guhurira ku rubyiniro na bagenzi be bahoze babana muri iri tsinda aribo: Tony Yayo na Llyod Banks mu gitaramo ngarukamwaka cyizwi nka Summer Jam.

Src: Rap Up & Hot 97

 

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND