RFL
Kigali

Covid-19 yabereye imbogamizi imyidagaduro mu Rwanda: Ibyamamare bivuga iki kuri iyi ngingo?

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/09/2020 16:41
0


Muri rusange virus yo mu bwoko bwa Corana yahagaritse byinshi gusa hari ibikobwa bitahagaze burundu kuko hakiri uruhengekero. Ku ruhande rw’imyidagaduro yarahagaze burundu ndetse benshi mu bayikoragamo bashatse ibindi bakora ariko hari n’abandi babibuze. Ese bamwe mu bakora cyangwa bafite aho bahuriye nayo baratangaza iki?.



Mu mpera za 2019 ni bwo icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, kugeza ubu gikomeje koreka imbaga, bikaba byaratumye ibikorwa byose bihuriza abantu mu ruhume bihagarara. Guhera ku 08 Werurwe 2020 ni bwo umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rihagarika ibikorwa by’imidagaduro bibera mu ruhame mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bamwe mu bafite aho bahurira bya hafi n’imyidagaduro bavuga ko covid-19 yababereye imbogamizi ikomeye, kuko ntawemererewe gukora ibikorwa by'imyidagaduro. Basanga ibi bizabateza igihombo gikomeye mu kazi kabo nk'uko twabitangarijwe na bamwe muri bo.

"Uyu mwaka usa n'utubereye imfabusa kuko aho ibihe bigeze ntabwo tuzabasha gutegura irushanwa rya Miss supranational neza nk'uko twari dusanzwe tubikora aya mezi ni bwo twabaga turi mu bikorwa byo gutoranya umukobwa uzambikwa ikamba ariko kugeza ubu nta kintu turakora kubera icyorezo cya koranavirusi’’ Alphonse Nsengiyumva utegura irishanwa rya Miss Supranational Rwanda mu kiganiro na InyaRwanda.com.

'Twebwe nk’abahanzi byatubereye imbogamizi kuko ntabwo tubasha gukora ibitaramo ndetse n'abaririmbaga mu bukwe nabyo biragoye kubona akazi muri iyi minsi, ibyo bigateza ubukene muri twe. Gusohora indirimbo bisaba amafaranga, ubu ntayo dufite kuko tutabona aho dukorera ibikorwa byacu, ibi bikatudindiza mu iterambere ryacu’’ Deo Munyakazi umukirigitananga ukora umuziki mu njyana gakondo.

"Imyidagaduro muri iyi minsi imeze nabi natwe abanyamakuru byatugizeho ingaruka kuko niba nta bikorwa by’imyidagaduro biba natwe abanyamakuru bitubera imbogamizi kuko ntabwo tubona inkuru nk'uko bikwiye natwe bikatubangamira mu kazi kacu k'itangazamakuru, ndetse bizatuma n’igice cy’imyidagaduro gisubira inyuma cyane “Iradukunda Bertand umunyamakuru w’umurage.com.

Mu kiganiro bwana Muyoboke Alex yigeze kugirana na InyaRwanda.com ubwo yabazwaga amaherezo y’imibereho y’abahanzi mu gihe Covid-19 yazaba itarabonerwa umuti cyangwa urukingo, yavuze ko basabwa kurya bari menge ndetse ko hari n'abashobora kuzicwa n’inzara.

Muyoboke Alex yagize ati: “Igihe cyose Corona izaba itarabonerwa umuti, itarabonerwa urukingo kandi uzi neza ko aho duteraniye turi benshi twegeranye ifata, nta bitaramo bizaba. Hanyuma ingaruka ni uko abantu bishwe n’inzara. Ni ugushaka akandi kazi. Abantu bari batunzwe n’umuziki baricwa n’inzara kuko nta handi hantu bafite bakura, umuziki ni wo wabarindiraga abantu kandi abantu ari benshi imbere yabo.”

Bwana Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce melody mu kiganiro yigeze kugirana na n’inyaRwanda.com muri Mata uyu mwaka wa 2020 ubwo yabajijwe igihe abona ibitaramo bishobora kuzasubukurirwa yasubije agira ati ”Igihe cyo ntabwo napfa kuvuga ngo ni ikingiki kubera y'uko (ibikorwa byose) bimaze ukwezi n’iminsi bifunze kandi bigomba guhagarara (gusubira mu buzima busanzwe kuri bose) ari uko yenda umuti wabonetse cyangwa urukingo".


Bruce Melody asanga ibikorwa by'imyidagaduro bizagaruka mu buryo ari uko habonetse umuti cyangwa urukingo

COVID-19: Ibitaramo by’abahanzi bishobora kumara umwaka urenga bitarongera gusubukurwa! Abahanzi barabaho bate?

Usibye abakora ibijyanye n’imyidagaduro n’abanyarwanda benshi muri rusange bavuga ko babangamiwe no kuba nta bikorwa byo kwidagadura biri kuba. "Mbere ya Covid19 impera z’icyumweru (weekend) habaga harimo imyidagaduro myinsi tukajya mu bitaramo, kureba za film, kubyina n’ijoro ariko ubu nta weekend nta mibyizi byose ni bimwe abantu barananiwe mu mutwe kubera kutidagadura gusa tugomba no kwirinda iki cyorezo". Doreen Keza umuturage wo mu karere ka Nyarugenge.

Magingo aya, Coronavirus ikomeje kwibasira isi n’u Rwanda by'umwihariko mu Rwanda imaze guhitana abantu 18. Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abanyarwanda gukomeza kwirinda kugira ngo bazatsinde iki cyorezo basubire mu buzima busanzwe burimo imyidagaduro bakurikiza amabwiriza ya OMS ndetse n'ay'inzego z’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) zabafasha kwirinda iki cyorezo harimo kwambara agapfukamunwa uri mu bandi, gukaraba intoki kenshi gashoboka no gusiga intera byibuze ya metero hagati yawe n’abandi.


Icyorezo cya Coronavirus cyabereye imbogamizi imyidagaduro mu Rwanda

Umwanditsi; Diane Mukahirwa - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND