RFL
Kigali

Byinshi ku modoka itakiboneka ku isoko igaragara mu ndirimbo ‘Ikanisa’ y’abahanzi bo muri The Mane-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2020 12:59
0


Abahanzi bo muri The Mane bahuje imbaraga na Bad Rama basohora amashusho y’indirimbo ‘Ikanisa’ bakoreshejemo imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz yakozwe mu 1979, kuri ubu itakiboneka ku isoko.



Iyi ndirimbo yubakiye ku gukebura buri wese ufata umuhanzi nk’ikirara. Ko uko agaragara n’ibyo akora ari akazi ke ka buri munsi, adakwiye gucibwaho iteka na sosiyete. Yaririmbyemo Marina Deborah, Queen Cha, Calvin Mbanda na Bad Rama wavuzemo, aho agaragara ari pasiteri atanga umugisha kuri aba bombi.

‘Ikanisa’ igaragaramo abasore n’inkumi babyina, abandi bagaragiye aba bahanzi bombi mu gihe cy’iminota 02 n’amasegonda 57’ iyi ndirimbo imara. Iyi ndirimbo igaragaramo imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz isanzwe ari iya Bad Rama Umuyobozi wa Label ya The Mane.

Iyi modoka yashyizwe ku isoko mu 1979 ikundwa n’abakiri bato ndetse n’abakuze kugeza n’ubu. Ni imodoka ifite hagati ya metero imwe n’ebyiri z’uburebure; yicarwamo n’abantu bane.

Bad Rama yayiguze agera ku madorali ibihumbi 16 [Ni 15,504,000 Frw], ayigura n’undi muntu washakaga kuyigurisha, kuko izi modoka zitakiboneka ku isoko. Izi modoka, ubu zitunzwe na banyaburayi benshi bazifite nk’inzu ndangamurage, mu gihe Abanyarwanda bazifite batarenze batanu.

Ni imodoka wifuza kugura ugategereza ko uzabona undi uyigurisha. Ifite vitesi enye mu gihe izindi zigira vitesi eshanu, ikagira umuvuduko n’imbaraga zidasanzwe.

Bad Rama yabwiye INYARWANDA, ko iyi modoka ikurura imbere n’inyuma ku buryo nta kibazo wagira igihe ugeze mu bunyerere.

Avuga ko izindi modoka zifite ‘intermediare’ izifasha mu gihe cy’ubunyerere. Ati “Ni imodoka zihenze. Ni imodoka ubu utabona ku isoko, kuyibona bisaba kuyigura n’uwayibitse. Ubundi abantu bazitunge nk’inzu ndangamurage.”

Uyu mushoramari avuga ko iyi modoka yiruka ku buryo uyitwaye ashobora gukenera vitesi ya gatanu-Bishatse kuvuga ko ifite imbaraga zitarangira. Ni imodoka ifite moteri ikomeye, binatuma vitesi imwe yayo umuntu ayigenderaho igihe kinini akumva ararushye.

Iyi modoka yakozwe mu gihe abazungu bari bataragira imihanda myiza, byanatumye bayiha imbaraga zo gukurura imbere n’inyuma. Iyi modoka ntigira ibijyanye n’amashanyarazi byinshi. Ifite ikoranabuhanga ku buryo ibyo mudasobwa yakabaye ikora, yo ibyifitiye.

Abahanzi bo muri The Mane na Bad Rama basohoye indirimbo 'Ikanisa' bifashishijemo imodoka yo mu 1979

Umuhanzikazi Marina uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko yicaye ku mudoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz itakiboneka ku isoko

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKANISA' Y'ABAHANZI BO MURI THE MANE BAKORANYE NA BAD RAMA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND