RFL
Kigali

Inkuru y’akababaro ubwo umubyeyi w’imyaka 23 yasanzwe yapfiriye muri Hotel Ibiza yo muri Ireland

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:2/09/2020 18:16
0


Amy Connor, umubyeyi w’Umwongereza w’imyaka 23 basanze yapfiriye mu cyumba cye cya Hotel Ibiza ubwo we n’abo mu muryango we bari bahatembereye. Mukuru we akaba ari we wabimenye bwa mbere ko yapfuye mu gihe yarasinziriye.



Amy Connor yari acumbitse muri Hotel Ibiza Rockets mu mujyi wa San Antonio aho ababibonye mbere ko yapfuye harimo  ari abavandimwe be Toni w’imyaka 26, na mubyara we Alison.

Aba bavandimwe bari baturutse Coleraine mu Majyaruguru ya Ireland ubwo mbere yo kujya mu byumba byabo babanje bakota izuba ho gato aha hari tariki ya 20 Kanama 2020.

Toni umuvandimwe wa Amy we yavuze ko bari bamanutse bajya kuri pisine hanyuma basubira mu byumba byabo ni bwo Amy yagiye mu bwogero avuyeyo yinjira mu buriri.

Yagize ati:Njyewe naragiye  nicara ku ibaraza ndarya ngarutse nsanga Amy aracyari mu buriri,ntibyari byoroshye kuko ntibyari bisobanutse, byarantunguye cyane.

Toni, umunyeshuri muri Kaminuza ya Belfast mu mwaka wa kabiri ishami ry’itangazamakuru, yashimye cyane abakozi bo muri Hotel Ibiza Rockets kubera Ubuntu n’urugwiro babagaragarije mu gihe bari babikeneye.

Toni akomeza avuga ko yarenzwe n’ubutumwa bw’abagiye bamwandikira bamwifuriza kwihangana no gukomera  nyuma y’urupfu rwa murumuna we.

Yagize ati: "Ntabwo ari ugukabya ,iyo mvuze ko mfite ubutumwa burenga 1000 abantu banyoherereje kuri Facebook gusa, harimo n’abohereje indabyo ndetse n’amakarita yo kutwihanganisha,abantu batugaragarije umutima mwiza muri iki gihe".


(Toni na murumuna we Amy)

Toni avuga ko murumuna we Amy yarangwaga n’urugwiro kandi agakunda gutembera cyane,akomeza avuga ko iyo wahuraga na murumuna we bwa mbere wahoraga umwibuka.

Polisi yo muri Espagne yirinze kugira icyo itangaza ku cyaba cyateye urupfu rwa Amy kugeza hamenyekanye ibyavuye mu isuzuma ryakozwe(autopsy). Amy akaba apfuye asize umukobwa we Kaliyah,abavandimwe be batatu ndetse n’ababyeyi be Carol na Arthur.

Toni yabanje guha icyubahiro murumuna we ubwo yandikaga kuri Facebook ati:”Sinumva uko ubuzima buzakomeza”. Nyina Carol nawe yanditse agira ati:”Mwana wanjye urukundo ngukunda ruracyakomeza”. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND