RFL
Kigali

Teta Diana azatanga 50% by’amafaranga azava muri Album ye mu muryango Aegis Trust

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2020 9:39
0


Teta Diana umaze igihe kinini akorera umuziki mu bihugu by’u Burayi, yatangaje ko 50% by’amafaranga azava kuri CD za Album ye yise “Iwanyu” ari kugurishiriza kuri internet azayatanga mu isanduka ya Aegis Turst.



Aegis Trust ni Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira kurwanya Jenoside n'irindi hohotera rikorerwa ikiremwamuntu.

Teta Diana yabwiye INYARWANDA, ko yatanze inkunga ye muri uyu muryango “Mu rwego gutera inkunga ibikorwa byo kwigisha ubibi bwa Jenoside no gukumira ko yakongera kubaho ukundi.”

Uyu muhanzikazi atangaje ko yatanze inkunga mu isanduka ya Aegis Trust, mu gihe ari mu bazatanga ikiganiro mu biganiro uyu muryango wateguranye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Umuryango Aegis Trust uvuga ko kugura Album ya Teta Diana ari ugutegura inkunga ibikorwa bigamije kurwanya Jenoside, irondaruhu, ivangura n’ibindi bitesha agaciro ikiremwamuntu.

Ibi biganiro byiswe ‘From Hate to Humanity’ bizaba guhera ku wa 06 Nzeri 2020 kugera ku wa 20 Nzeri 2020.

Byatumiwe abarimo (Rtd) Lt Gen Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994 na Hope Azeda washinze Itorero Mashirika unategura iserukiramuco rya Ubumuntu n’ibindi.

Hari kandi Freddy Mutanguha, Umukinnyi wa filime unavuga imivugo Malaika Uwamahoro, Linda Melvern, Sandra Shenge na Marc Gwamaka

Teta Diana azatanga ikiganiro kibumbirira ibindi kizaba ku Cyumweru tariki 06 Nzeri 2020.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Teta yashyize ku isoko Album yise “Iwanyu” yakubiyeho indirimbo 12. Amaze igihe kinini abarizwa ku mugabane w’u Burayi ari naho asanzwe akorera umuziki mu njyana ya Afro Fusion

Iyi Album iriho indirimbo nka ’Iwanyu’, ’Juru ryanjye’, ’See me’, ’Uwanjye’, ’Burning’, ’Birangwa’, ’Ndaje’, ’Hello’, ’Turn Aound’, ’Call Me’, ’None N’Ejo’, ’Sindagira (Cover)’.

Uyu muhanzikazi wubakiye kuri njyana ya Jazz, Afro-Pop, Folk n’izindi amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga. Yaririmbye mu iserukiramuco rya Têtes-a-têtes music festival 2020, Next Einstein Forum 2015, Kigali-Up Music festival 2015, FESPAM 2013 n’ibindi.

Uyu mukobwa yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico, Sweden, Belgium, Netherlands, Senegal, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Rwanda n’ahandi.

Teta Dianna aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2019 aho mu ijoro ryo kuwa 29 werurwe muri uwo mwaka yataramiye ibihumbi by'abantu bari bitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction, cyaje guhumuza, Teta yongeye gukurirwa ingofero.

KANDA HANO UBASHE KUGURA ALBUM YE TETA DIANA

Teta Diana yatangaje ko azatanga 50% by'amafaranga azava muri Album ye mu muryango Aegis Turst uharanira kurwanya Jenoside

Teta Diana ari mu bazatanga ikiganiro mu biganiro byateguwe na Aegis Trust ifatanye n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Album ya Teta Diana icururizwa ku mbuga zirimo Amazon, iTunes n'izindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND