Inzoka yamwinjiye mu kanwa! Gusinzira yasamye byashyize ubuzima bwe mu kaga butabarirwa mu marembera

Ubuzima - 02/09/2020 7:16 AM
Share:
Inzoka yamwinjiye mu kanwa! Gusinzira yasamye byashyize ubuzima bwe mu kaga butabarirwa mu marembera

Abantu baragirwa inama yo kwirinda gusinzira basamye, nyuma y’ibintu biteye ubwoba byabaye ku mugore wo mu Burusiya ubwo yasinziraga yasamye inzoka ya feet enye ikamwinjira mu kanwa.

Byabaye ubwo yari aryamye mu busitani yasinziriye hanze y’inzu iwabo ahitwa Lavashi, muri Dagestan. Nawe ubwe ntabwo yari azi ibyabaye. Yumvise atameze neza, ajyanwa ku bitaro bamutera ikinya gifata umubiri wose ‘general anaestesia’. Mu gihe cyo kumubaga umudogiteri yafashwe amashusho akura inzoka mu kanwa k’uyu mugore. 

Abaturage bo mu gace ka Lavashi bavuze ko ibyabaye ku muturanyi wabo bidasanzwe ndetse banagira inama abantu babasaba kwirinda gusinzirira mu mirima mu rwego rwo kwirinda ko inzoka yabinjira mu kanwa.

Src: dailmail


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...