RFL
Kigali

Hateguwe irushanwa 'Capital talent competition' rizahemba abanyempano mu kuririmba, kurapa no kubyina

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2020 19:52
0


Capital Records yateguye irushanwa ryo kuririmba rizahemba abanyempano bahiga abandi mu kuririmba, kurapa no kubyina. Ni irushanwa ryiswe 'Capital Talent competition' rikaba rigiye kuba ku nshuro ya mbere. Eric Rukundo umugabo wa Niyitegeka Yayeli wamamaye muri Kingdom of God Ministries, ni umwe mu bayobozi ba Capital Records.



Producer Eric Rukundo yabwiye INYARWANDA ko ari ku nshuro ya mbere iri rushanwa rigiye kuba, gusa bakaba bifuza ko rizajya riba buri nyuma y'amezi atatu mu rwego rwo kuzamura impano nshya. Kuri iyi nshuro, iri rushanwa rizaba hakoreshejwe iyakure (internet) ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya coronavirus. Ni muri urwo abahatana, basabwa kohereza amashusho yabo barimo kuririmba, kuri Whatsapp (0788907934) cyangwa bakayohereza kuri Email; capitalrecordsempire@gmail.com

Muri 'Capital Talent Competition 1st edition' hazahembwa abanyempano batatu ba mbere, gusa n'abandi bazitabira iri rushanwa hari amahirwe bazakuramo nko kugabanyirizwa 50% ku giciro cya serivisi zitangirwa muri Capital Records. Umuntu uzahiga abandi akaba uwa mbere azahembwa $200 (Ni hafi ibihumbi 200, 000 Frw) anahabwe kontaro y'umwaka umwe akorana n'iyi studio. Uzaba uwa kabiri azahembwa gukorerwa indirimbo imwe y'amajwi n'indirimbo imwe y'amashusho, naho uzaba uwa gatatu azahembwa gukorerwa indirimbo imwe y'amajwi.


Capital Records yateguye irushanwa rigamije guteza imbere impano nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND