RFL
Kigali

Rugwiro ari mu mazi abira nyuma y'ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/09/2020 17:24
0


Ibintu bishobora kuba bibi kuri Kapiteni wa Rayon Sports Rugwiro Herve, kubera ibaruwa yanditse asaba ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports ko bwakemura Ibibazo bufitanye n'abakinnyi.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Nzeri 2020 ni bwo Rugwiro Herve usanzwe ari na Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports yagejeje ibaruwa ku buyobozi bwa Rayon sports abasaba ko bakishyura ibirarane ikipe ifitiye bamwe mu bakinnyi, amafaranga yasigaye kuyo bari baraguze abakinnyi yose ataratanzwe ndetse n'uduhimbazamusyi bamwe mu bakinnyi batahawe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze kubona uru rwandiko bwahise buhemba bamwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba muri iyi kipe yambara umweru n'ubururu, bigaragara ko igisubizo Rayon Sports yatanze cyatuma ibaruwa ya Rugwiro iba imfabusa.

Nyuma yo kubona uru rwandiko ndetse tukamenya amakuru ko hari abakinnyi babonye ubutumwa bugufi ko bamaze kwakira amafaranga yabo, umuntu yakibaza ati "Niba Rugwiro Herve yanditse ibaruwa nk'umuntu wavuganiraga abakinnyi abereye umuyobozi, ikipe nayo igahita itanga amafaranga ku bakinnyi bamwe batabarizwaga, kuruhande rw'ubuyobozi barakira gute Rugwiro?"

Si ubwa mbere Ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho bwandikiwe ibaruwa na Kapiteni w'ikipe, dore ko nambere y'uko Rutanga Eric yerekeza muri Police FC yigeze kwandikira ubuyobozi abasaba gukimura Ibibazo bafitanye n'abakinnyi baje no gukurura umwuka utari mwiza hagati ya Rutanga ndetse na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND