RFL
Kigali

Rutahizamu Yacouba Songne uvuye muri Ghana yakiriwe nk’umwami i Dar Es Salaam

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/09/2020 11:02
0


Yacouba Songne ukomoka muri Burkina Faso wakiniraga Asante Kotoko yo muri Ghana yasesekaye i Dar Es Salaam aje gukinira ikipe ya Yanga Africans yakirwa nk’Umwami, aho abafana n’abakunzi benshi b’iyi kipe bamwakiranye ibyishimo n’akanyamunmeza kenshi.



Kuri uyu wa mbere tariki 31Kanama 2020, nibwo Yacouba yageze muri Tanzania ahita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, anerekwa abafana nawe bamuha ikaze mu byishimo byinshi.

Yacouba Songne w’imyaka 28 y’amavuko aje gusimbura rutahizamu w’umunya-Ghana Bernard Morrison werekeje muri mukeba Simba SC mu minsi ishize.

Yacouba yatangiye kwigaragaza cyane ubwo yakinaga mu ikipe ya Étoile Filante de Ouagadougou y’iwabo muri Burkina Faso, aza kuhava yerekeza muri Asante Kotoko yo muri Ghana.

Yanga Africans yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2020/21 inabura igikombe cya Azam Sports Federation Cup, bimwe mu bintu bitashimishije na gato abafana ndetse n’abakunzi b’iyi kipe, byanatumye ubuyobozi bwayo bukora ibishoboka byose buriyubaka kugira ngo iyi kipe izitware neza mu mwaka utaha w’imikino, inigaranzure mukeba Simba SC.

Mu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru tariki 30 Kanama 2020, ubwo Yanga Africans yatsindaga Aigle Noire y’i Bujumbura ibitego 2-0, byatsinzwe na Tuissile Kisinde “TK Master” na Sarpong Michael, byatumye abafana b’iyi kipe bigarurira icyizere ndetse banashimangira ko uyu mwaka bafite ikipe ikomeye cyane izitwara neza mu marushanwa atandukanye izitabira.


Yanga yemeje ko yamaze gusinyisha Yacouba ibinyujije kuri Twitter

Yacouba yamaze gusinya imyaka ibiri muri Yanga Africans





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND