RFL
Kigali

Producer Pacento yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka itatu, ateguza Album-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2020 15:22
0


Producer Akimana Patience uzwi nka Pacento warambitse ibiganza ku ndirimbo zakunzwe, yagarutse mu muziki asohora amashusho y’indirimbo y’urukundo yise “Bado”.



‘Bado’ ibanjirije izindi Pacento yakubiye kuri Album ye ya mbere, avuga ko azamurika mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi Album Pacento yitegura gusohora iriho indirimbo nka ‘Sinabaho’ ari nayo yitiriye iyi Album, ‘Bado’, ‘Be Mine’ n’izindi. Izi ndirimbo ni we wazitunganyirije.

Iyi ndirimbo ‘Bado’ yasohoye yayigeneye abantu bose bakundana bahora mu munyenga w'urukundo.

Ni indirimbo yitezeho ko izakundwa, ndetse ngo nawe arayishimira kuko imwibutsa ko impano ye y’umuziki yatangiye gukura.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Producer Pacento yavuze ko yari amaze igihe ahugiye mu gukora no gutunganya indirimbo, ari nayo mpamvu imyaka itatu yari ishize atumvikana mu muziki.

Ati “Ntacyabuze. Ahubwo icyo gihe gukora umuziki ntibyanyoroheraga kubera Production yantwaraga umwanya munini. Natwawe umwanya no gukorera abandi. Ndiyibagirwa.”

Producer Pacento yavuze ko ubu yagarutse mu muziki afite intego yo kongera gukora indirimbo zigakundwa, ndetse nawe akagaruka mu kibuga cye cy’umuziki.

Amashusho y’iyi ndirimbo ye yifashishijemo umukobwa witwa Kelly, uzwi mu ndirimbo z’abahanzi barimo Mico the Best mu ndirimbo ‘Igare’, ‘Ubushyuhe’ ya Pius na Bruce Melodie n’izindi.

Pacento ni umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo wavukiye i Burundi akurira mu karere ka Huye ubu atuye i Gikondo ari naho akorera muri studio yitwa Narrow Road.

Mu buryo bw’amashusho (Video) iyi ndirimbo ye yakozwe na MaRiva. Ni mu gihe amajwi (Audio) ari we wayikoreye.

Producer Pacento yarambitse ibiganza ku mishinga y’indirimbo nka ‘Till i die’ ya Urban Boys, ‘Nisameh’ ya Riderman, ‘Nyabarongo’ ya Ama G the Black, ‘Nyamijosi’ ya Fireman na Safi, ‘Igifungo’ ya Safi, ‘Gentleman’ ya Queen Cha, ‘Like that’ ya Marina’, ‘Urumiya’ ya Bushali n’izindi.

Umuhanzi akaba na Producer Pacento yagarutse mu muziki nyuma y'imyaka itatu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BADO' Y'UMUHANZI PACENTO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND