RFL
Kigali

Elon Musk wungutse akayabo kubera Covid-19 yubuye umushinga w’igikoresho kizahuza imikorere y’ubwonko bw’umuntu na mudasobwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:31/08/2020 18:05
0


Umuherwe Elon Musk mu 2017 yagaragaye atangiza umushinga wo gukora igikoresho kizashyirwa mu bwonko bwa muntu kikabuha ubushobozi ndetse muri 2019 yatangaje ko aka gakoresho kaza ku isoko muri 2021. Uyu muhanga mu ikoranabuhanga akaba na nyiri Tesla na Space x avuga ko ubwenge b’ubukorano (AI) bugiye gufata intera itangaje.



Ni we muherwe wungutse akayabo nyuma ya Jeff Bezos dore ko uyu mugabo mbere y'uko icyorezo cya Covid-19 gitera Isi yari ari ku mwanya wa 32 mu bantu bakize atunze amafaranga ari hasi ya miliyari $42 ariko ubu nyuma yo kunguka urwunguko rw’umurenegera ari ku mwanya wa 4 aho atunze agera miliyari $101 nk'uko urubga rwa Bloomberg rubigaragaza.

Uyu mugabo ibijyanye no guteza imbere ubwenge bw’ubukorano ntabwo ari kubijenjekamo kuko ahahinga mu mpera za 2016 ni bwo yashinze ikigo akita Neuralink, iki kigo ni nacyo kiri gukora iki gikoresho benshi batari gushirira amacyenga. Mu mpera z'iki cyumweru ni bwo Elon Musk yagaragaye avuga ko umushinga we wo gutera abantu ibikoresho mu bwonko ko ugiye gusohoza kuko igeregeza rigeze kure.


Umuherwe Elon Musk n'umugore we Grimes baheruka kwibarukana umwana w'umuhungu witwa X

Mu mwaka wa 2019 yavugaga ko ubushakashatsi bwari bwarakorewe mu mbeba bwakoraga neza, gusa kuri iyi nshuro bwa Musk atangaza ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngurube bugeze kure ndetse ko ntakabuza ahagana mu 2021 umushinga we uzajya ahagaragara.  

Ese imikorere y’iki gikoresho iteye ite?

Iki gikoresho kizajya kiba gifite application bikorana iri muri telefone bagihuje nacyo, noneho nyiri ubwite azajya aba afite agakoresho yambaye ku gutwi kahujwe n'aka gakoresho (sensor) kashyizwe mu mutwe w’umuntu ku buryo azajya abasha kugenzura imikorere yako bidasbya umufasha.

Bwana Elon Musk atangaza ko iki gikoresho kizaba ari gito kurusha umusatsi w’umuntu. Yavuze ko iyi sensor izashyirwa mu mutwe izaba ingana na 4mm ku buryo nta kibazo yazateza mu gihe izaba yahujwe n'ingengabwonko (Neurons).

Aka gakoresho kazaba kagizwe na ‘Electrodes’ 1024 (imirasire itagaragara izajya itanga amakuru y’ibibera mu bwonko), zifite ubushobozi bwo kumenya imikorere y’uturemangingo tw’ubwonko hanyuma kagatanga amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga rya Bluetooth, ku kandi gakoresho kazashyirwa ku gice kiri inyuma y’ugutwi bikorana.

Ese abahanga ndetse n'abanyiri ubwite baratangaza iki kuri iki gikoresho giteye inkeke benshi ku Isi


Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ibiryo n’imiti muri Amerika (FDA) cyari cyatanze uburenganzira bwo gukora igerageza ry’aka gakoresho muri Nyakanga, aho Musk, nyiri Neuralink avuga ko iri ari itangiriro riganisha ku buhanga bwo guhuza imitekerereze y’abantu n’imikorere ya mudasobwa. Mu rwego rwo kwirinda ko abantu bazarushwa ububasha n’ubwenge bw’ubukorano (Artifial Intelligence ”AI”).

Ubu bushakashatsi buri gukorerwa ku ngurube ndetse busa n'ubuganisha ku musozo. Musk yabajijwe impamvu yamuteye gutangirira ku mbeba mu kugerageza aka gakoresho kazakoreshwa na muntu akaba ageze ku ngurube asubiza agira ati ”Ingurube ifite ibyo ihuriyeho n’umuntu, rero mu gihe tugiye kugerageza ibintu bigenewe umuntu, ingurube ni amahitamo meza twakoresha”.

Bwana Musk ni umwe mu bagabo bemera ko hari igihe kizagera ubwenge bw’ubukorano bukaruta ubwa muntu, uyu mugabo yatangaje ko kimwe mu bimufasha guhangana n’iki kibazo ari iki kigo yatangije ahagana mu mpera za 2016 aho yashoyemo akayabpo kagera kuri miyoni $100 ndetse nyuma yaho yabonye abaterankunga ndetse n’abashoramali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND