RFL
Kigali

Ahmed Adel wahoze atoza Musanze FC amaze gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Cameroon

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/08/2020 19:57
0


Ahmed Adel nyuma yo gutandukana n'ikipe ibarizwa mu Majyaruguru y'u Rwanda, Musanze FC amaze gusinyira ikipe yitwa Panthère Sportive du Ndé FC ikina icyiciro cya mbere muri Cameroon.



Umwaka ushize wa shampiyona iyi kipe ya Panthère Sportive du Ndé FC yarangije ku mwanya wa 15 mu makipe 18 agize shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Cameroon.

Ahmed Adel ubuyobozi bw'iyi kipe bukaba bwari bwamusabye ko asinya imyaka ibiri ariko ntibumvikana birangira abasinyiye umwaka umwe. Panthère Sportive du Ndé FC yashinzwe mu 1952, ikinira ku kibuga cyitwa Municipal de Bangangte cyakira abafana bagera kubihumbi 20 bicaye neza.

Ahmed yageze mu Rwanda mu mpera za 2019 asinyira ikipe ya Musanze FC kuyitoza ariko aza gutandukana nayo nyuma y'amezi atandatu gusa, asimburwa na Seninga Innocent.


Ahmed Adel yamaze gusinyira ikipe yo muri Cameroon 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND