Kigali

Chadwick Boseman yashimiwe urukundo yeretse abana bari bahanganye na Cancer yamutwaye ubuzima

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/08/2020 10:04
0

Chadwick Boseman wavuye mu isi y'abazima kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020 yakoraga uko ashoboye ngo afasha ndetse ahumurize abana bari bahanganye n’indwara nawe yari arwaye. Boseman wamaze imyaka ine (4) ahanganye n’indwara ya Kanseri yashimiwe uruhare rwe ku buzima bw’abana bo mu bitaro byitwa St Jude Children's Research hospital.Ikigo cyifatanije n’umuryango n’inshuti za Chadwick Boseman wamenyekanye muri filime Black Panther yakinagamo ari umwami wa Wakanda, cyibutsa ko yagize uruhare rukomeye mu buzima bw’abana nabo bafite uburwayi nk’ubwe. Mu butumwa bacishije kuri Twitter ubuyobozi bwa St Jude bwagaragaje ko kuva mu 2018 Boseman yakoze uko ashoboye agaha ibyishimo ndetse n’impano zitandukanye abana barwariye muri iki kigo.

Bagize bati “Ni ukuri turababaye cyane kubera amakuru mabi twumvise y’uko inshuti yacu Chadwick Boseman yatuvuyemo. Mu myaka ibiri (2) ishize Boseman yasuraga ikigo St Jude ntazanire abarwayi bacu ibikinisho gusa ahubwo akabazanira n’ibyishimo, umuhate ndetse no kubaha inama z’ejo hazaza'".

Bakomeje bati "Yari bandebereho mwiza cyane ku barwayi bacu kimwe no ku bana bo ku isi yose. Turihanganisha umuryango we n’inshutize”. Ubuyobozi bw’iki kigo bwashyize hanze amafoto menshi agaragaza nyakwigendera Boseman ari muri iki kigo. Boseman ubwe yarwanaga n’indwara ya kanseri ariko akibuka ko hari n’abandi bayirwaye bakeneye ubufasha bwe.

Chadwick Boseman yatuvuyemo kuwa Gatanu tariki 28 Kanama 2020 azize indwara ya kanseri. Uruofu rwe rwashenguye imitima ya benshi cyane cyane abakunzi ba Cinema. Uretse abakunzi be baryoherwaga n’uburyo yakinaga muri Filimi, uyu musore witabye Imana ku myaka 43 yababaje benshi by’umwihariko abakunzi b’imyidagaduro y’isi muri rusange.


Chadwick yashimiwe urukundo yeretse abana barwariye muri St.Jude


Mu myaka ibiri ishize, Chadwick yasuye abana barwaye cancer arabahumuriza


Chadwick Boseman yitabye Imana ku myaka 43 azize indwara ya cancer


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND