RFL
Kigali

Umugabo yishyuye akayabo k'Amayero ibihumbi 6 kugira ngo bamukureho amatwi! Azakurikuzaho amazuru n'imboni

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/08/2020 14:23
0


Umwe mu bagabo bakunda kwishushanya ku mibiri cyane ku isi (Extremely Tatto Lover) witwa Sndro wo mu gihugu cy' u Budage yiyemeje gutakaza asaga ibihumbi bitandatu by’amayero kugira ngo umutwe we ugaragare nk’uko abyifuza.



Sandro ni umugabo wamenyekanye nka Mr Skull Face ku mbuga nkoranyambaga abifashijwemo no kwihindura uko agaragara. Uyu mugabo akunze guhamya ko kwihindura isura binyuze mu byo yishushanyaho cyangwa kwikuraho bimwe mu bice bigize umubiri we bimuha imbaraga ndetse bikanamwongerera icyizere muri we. Sandro w’imyaka 39 y’amavuko yatangaje ko nyuma yo kwikuzaho amatwi azakurikizaho amazuru ndetse n’imboni ze bakazihindura.

Mu myaka 13 ishize uyu mugabo Sandro yagiye yihindura umubiri we incuri zigeze kuri 17 aho yibagishije ururimi, ..Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mugabo yavuze ko umuntu yabonye kuri televiziyo muri 2007 ari we wamubereye imbarutso yo kujya yihindura nawe dore ko yagiye yihinduza impanga ye , ibiganza bye ndetse n’ahandi henshi ku mubiri we.

Sandro yizera ko uko agaragara byamubereye imbogamizi yo kuba yabona akazi ahariho hose cyangwa ngo kuba yabona umukunzi kimwe n’inshuti gusa ngo icyo yishimira nuko bimuha imbaraga n’icyizere cy’ejo hazaza.

Yagize ati” Abantu benshi bagerageje kumbuza igitekerezo cyanjye cyo kuba nahindura uko impanga yanjye igaragara kimwe no kuba nakwikuza ho amatwi ariko narabyanze kuko njye ndi wa muntu ukunda gukora ibintu mu buryo bwanjye. Niba abantu bandeba ntacyo bintwaye sinambyitaho. Niba abantu bavuga ngo ‘ndi umusazi’ nzajya mbasubiza ngo ‘Murakoze’”.

Uyu mugabo yagiriye Inama abantu baba bifuza guhindura imibiri yabo kujya babyitondera ndetse bakanamenya ko babikoze mu gihe cya nyacyo kandi bakabikora bafite impamvu basobanura.


Ati “ Niba uri umutangizi muri ibi bintu, biragusaba kwitonda ukore ubushakashatsi, utekereze cyane kuri buri kimwe hanyuma ubihe igihe. Ikindi ntabwo ukwiye gukora ibintu kubera ko ushaka kwamamara ahubwo ubikore kuko bikuvuye ku mutima kandi ubona ntacyo bigutwaye kuko ugomba kuba wowe.

Source: browngh






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND