RFL
Kigali

Ikiganiro na Rwirangira: Impamvu yahisemo Liliane na filime agiye gusohora ivuga ku rugendo rwabo mu rukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/08/2020 12:24
0


Umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Alpha Rwirangira yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara filime y’uruhererekane yise ‘The Rwirangiras’ izagaragaza buri ntambwe y’ubuzima yateranye na Liliane Umuziranenge mbere na nyuma y’uko barushinga.



Tariki 22 Kanama 2020 wari umunsi udasanzwe mu buzima bw’umuhanzi Alpha Rwirangira na Liliane Umuziranenge, bahuje imiryango n’inshuti bemeranya kubana bagatandukanwa n’urupfu. 

Bashyizwe mu gitabo cy’abarushinze byemewe n’amategeko, urugo rwabo baruragiza Imana mu birori binogeye ijisho byabereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada aho Alpha yimukiye kuva mu myaka itatu ishize.

Alpha Rwirangira yabwiye INYARWANDA, ko hari byinshi yakundiye Liliane Umuziranenge byatumye yiyemeza kubana nawe akaramata, imbere y’abandi bakobwa bose bari baziranye.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo “Yes”, avuga ko uburanga bwa Umuziranenge bwamukuruye buramwiyegereza bumubera umusembu w’intangiriro iryoshye y’ubuzima bwe..Ati “Byangora kuvuga buri kimwe kuko ni byinshi, gusa kimwe muri ibyo ni ‘uburanga bwe’.”

Alpha Rwirangira avuga ko akiri mu busore yahoranye icyifuzo cy’uko uwo bazarushinga bazakorana filime ivuga ku rugendo rwabo mu rukundo kugeza barushinze n’icyanga cy’urugo rw’abageni.

Avuga ko ubu yamaze kunoza neza filime y’uruhererekane yise ‘The Rwirangiras’ azatangira gushyira kuri shene ye ya Youtube yitwa ‘Alpha Rwirangira’.

Uyu muhanzi avuga ko iyi filime izagaragara uko yahuye na Liliane Umuziranenge kugeza barushinze mu birori yaririmbiwemo n’umuhanzi Kaneza Isheja wize ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo.  

Rwirangira yavuze ko abantu bakwiye kwitega iyi filime kuko irimo ibitazwi birimo; amarira avanze n’ibyishimo yaranze ubukwe bwabo, umuhango wo kwambikana impeta y’urudashira, uko yamuririmbiye, ibihe by’urwibutso n’ibindi.

Alpha Rwirangira yabwiye INYARWANDA ko episode ya mbere y’iyi filime isohoka mu minsi iri imbere, kandi ko ari umuhigo agiye guhigurira uwo bemeranyije kubana akaramata.

Ati “Ni ibintu nifuje gukorera uwo tuzarushingana kuva kera.” Iyi filime y’uruhererekane ‘The Rwirangiras’ yatunganyijwe na Richmugwa naho amafoto y’ubukwe azagaragaramo yafashwe na Timo Gafotozi.

Alpha Rwirangira yavuze ko hari byinshi yakundiye Liliane Umuziranenge birangajwe imbere n'uburanga bwe


Umuhanzi mpuzamahanga w'umunyarwanda Alpha Rwirangira ku munsi w'ubukwe bwe

Alpha Rwirangira na Liliane Umuziranenge barushinze bamaze imyaka itatu bakundana

Alpha yavuze agiye gusohora filime y'uruhererekane izagaragaza buri ntambwe yateranye na Liliane

Rwirangira wakunzwe mu ndirimbo "Yes" avuga ko yahoze yifuza ko uwo bazarushinga azamukorera filime

Alpha yari yambaye kinyarwanda mu birori by'ubukwe bwe byabereye mu Mujyi wa Montreal

Umuziranenge Liliane, umukobwa w'uburanga wanyuze umutima wa Alpha Rwirangira

Rwirangira mu nzira ajya gufata umugeni we Liliane Umuzirange ukunda Imana n'abantu

Liliane Umuziranenge ku munsi udasanzwe mu buzima bwe

Rwirangira na Umuziranenge bazagaragaza byihariye uko bahuye kugeza barushinze

AMAFOTO: Timo Gafotozi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND