RFL
Kigali

Umuramyi Papi Clever yibarutse imfura yise 'Ineza Oaklynn Clever'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2020 19:33
0


Umuhanzi Tuyizere Pierre Claver wamamaye nka Papi Clever umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze kwibaruka imfura ye n'umugore we Ingabire Dorcas, akaba ari umwana w'umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever nk'uko uyu muramyi yabitangarije InyaRwanda.com.



Uyu muryango wibarutse ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 28/08/2020. Papi Clever yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA ko yibarutse imfura y'umukobwa yahaye izina rya Ineza Oaklynn Clever. Kuwa 7 Ukuboza 2019 ni bwo Papi Clever na Dorcas basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Dove Hotel ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

"Satani ati n'ubwo ushatse ariko ntuzabyara, Imana iti ndakubakiye kandi nzaguha urubyaro. Uri Imana irinda ijambo wavuze, tukuvugirije impundu nyaguhora ku ngoma". Aya ni amagambo Papi Clever yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashimaga Imana imuhaye umwana w'imfura. Ni amagambo agaragaza ko Imana isohoje ibyo yamusezeranyije igahinyuza umugambi wa satani.


Papi Clever ateruye imfura ye

Papi Clever akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Amakuru y'umurwa, Icyampa ukanyikorerera, Ai Mana y'ukuri, Mana nduburira, Kubana na Yesu, Yanyishyuriye, Nabonye umukunzi mwiza, Uwo njya nikomezaho n'izindi nyinshi ziganjemo izo mu gitabo agenda akora mu buryo bufasha abantu benshi kurushaho gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya. Nyuma yo kurushinga, kuri ubu uyu muhanzi ari kugaragara aririmbana n'umugore we Dorcas Ingabire.


Papi Clever na Dorcas ubwo biteguraga imfura yabo bakatanye umutsima bakorewe na PetersBakers


Papi Clever n'umugore we Dorcas bari mu byishimo byo kwibaruka imfura


Papi Clever n'umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND