RFL
Kigali

USA: Batangaje ko umwana wabo washimuswe mu 2015 atari gupfa iyo Trump aba ari Perezida icyo gihe

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:29/08/2020 8:32
0


Carl na Marsha Mueller, ababyeyi ba Kayla Mueller wahoze ari umukozi w’ikigo gishinzwe ubutabazi byavuzwe ko yapfuye mu mwaka wa 2015 nyuma yo gushimutwa n'umutwe w'iterabwoba wa ISIS, bavuze ko umwana wabo yari kuba akiriho iyo ku Trump aza kuba yari Perezida icyo gihe.



Aba babyeyi b’uyu mukobwa washimuswe bemeza ko umwana wabo ntacyo yari kuba iyo Donald Trump aba ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe. Bagakomeza bavuga ko iyo ubuyobozi bwa Obama wahoze ari Perezida wa Amerika buza gushyiramo imbaraga nyinshi zishoboka Kayla Mueller yari kuba akiriho.

Nk'uko tubikesha New York Post n'ibindi bitangazamakuru binyuranye byo muri Amerika, mu ijoro ryo ku wa kane tariki 27 Kanama 2020, Carl Mueller mu ijwi ryuzuye ikiniga yagize ati :” Reka mvuge ibi 'Kayla yagombye kuba hano. Iyaba Donald Trump yari Perezida igihe Kayla yafatwaga, ubu yari kuba ari hano uyu munsi".

Uyu Kayla Mueller w’imyaka 26 (icyo gihe), yari umukozi w’ikigo cy’ubutabazi, akaba yarakomokaga i Prescott muri Ariz. Yashimuswe n’abari mu mutwe w’intagondwa wa Islam bazwi nka ISIS (Islamic State of Iraq and al-Sham). Ibi by’ishimutwa rya Kayle Mueller byabaye nyuma y’uko mu mwaka wa 2013, uwari umukunzi we na we ashimuswe ubwo yavaga mu bitaro by’ i Aleppo muri Siriya.

Kayla Mueller wafunzwe n’umuyobozi wa ISIS, akaba ari na we washinze Abu Bakr al-Baghdadi, bivugwa ko yamusambanyije ndetse akamwica urubozo mu gihe kingana n’amezi 18, mbere yo kwiturikirizaho igisasu mu Ukwakira 2019 ubwo Ingabo z’Amerika zagabaga igitero ku kigo cye.

Carl Mueller, nyina wa Kayla yagize ati: ”Kayla yari afungiye muri kasho ya metero 12 kuri 12 wenyine, hari ahantu hakonje cyane kandi hari umwanda mwinshi. Aba bamushimuse bamumuritse mu maso bamwogosha umusatsi, baramukubita baranamutoteza, byoyongeye umuyobozi wa Abu Bakr al-Baghdadi aramusambanya”.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bavuga ko bo bizera ko umwana wabo yari kuba yaragarutse mu rugo iyo Obama azaba kuba afata imyanzuro nka Perezida Trump. Bakomeza bavuga ko Obama yanze ko babonana kugeza ubwo uyu mutwe ISIS wakomeje kugenda ushimuta abandi b’Abanyamerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND