RFL
Kigali

Kenya: Hagiye gufungurwa utubyiniro hatitawe ku bwiyongere bw’abandura Covid-19

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:28/08/2020 13:14
0


Ku wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, ni bwo Guverinoma ya Kenya yemeje ko utubyiniro two muri iki gihugu tugiye gufungura nyuma y’uko twari tumaze igihe dufunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.



Iki cyemezo cyo gufungura utubyiniro cyemejwe na Guverinoma ya Kenya mu rwego rwo gusa n’aboroshya ingamba zari zarashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus. Perezida Uhuru Kenyatta yasabye abafite utubari/utubyiniro ndetse na Minisiteri y’ubuzima muri Kenya gushyiraho umurongo ngenderwaho wateza imbere ingamba zo kurwanya Covid-19, nko gusiga intera ya metero hagati y’abantu no kubahiriza isuku.

Ibi bigakorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi zitandukanye zakira abantu ariko hatirengagijwe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Uhuru Kenyatta yagize ati: ”Mu minsi 30 iri mbere, abafite utubari babigiriwemo inama na Minisiteri y’ubuzima, bazashyiraho uburyo bwihariye bwo kubahiriza inshingano bafite ku bakiriya babo cyangwa ababagana, ubundi bakabona kwemererwa gufungura”.

Kenya niyo yibasiwe cyane n’iki cyorezo ugereranyije n’ibihugu by’abaturanyi biri mu muryango wa EAC (East African Community) aho abamaze kwandura Covid-19 bagera ku bihumbi 33,016, abamaze guhitanwa nacyo bakaba 564. Ibi biri mu byatumye mu kwezi gushize, Guverinoma ibuza resitora kugurisha inzoga kugira ngo barebe ko umubare w’abarwara n’abahitanwa n’iki cyorezo wagabanuka.

Ibi ni mu gihe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byahagaritse utubari ku ya 25 Werurwe. Perezida Kenyatta yongereye kandi amasaha yo gutaha mu gihe kingana n’iminsi 30 mu gihugu hose, avuga ko ahari kugaragara ubwandu bwa Corona virus cyane ari hanze ya Nairobi na Mombasa imijyi yari imaze igihe cy’amezi atatu iri muri gahunda ya guma mu rugo.Akomeza avuga ko ,iki cyorezo gisa n’icyagabanutse gukwirakwira muri iyi mijyi ibiri twavuze haruguru. Ati: ”Icyakora uyu mwanzi utagaragara (Covid-19), aragenda agaragara cyane mu bice by’icyaro”.

Perezida Kenyatta yategetse utubari n’utubyiniro kuba dufunze iminsi 30 ,ariko yongera umubare w’abantu bemerewe kwitabira ubukwe,gushyingura ndetse n’ibindi birori bitandukanye, aho bavuye kuri 15 bakagera ku bantu 100. Akaba yanemereye amahoteli acumbikira abantu kuba bagurisha inzoga nyuma y’ukwezi abujije ama resitora kugurisha inzoga.

Ibi bishimangira ibyemejwe n’umunyamabanga w’inama y’ubukerarugendo,Najib Balala aho yahaga uburenganzi amahoteli,cyangwa izindi nzu z’ubucuruzi zicumbikira abantu gucuruza inzoga,ariko uyisabye bakayimugereza mu cyumba cye akaba ariho ayinywera,nta byo kujya kuyinywera ahantu ha rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND