Mu ijoro ryo ku wa kane, nibwo Meddy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze asaba guhuzwa n’umwana witwa Karyuri wo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni nyuma y’uko yari yabonye amashusho y’uyu mwana abyina indirimbo ‘We don’t care’ yakoranye na Rj the Dj ndetse n’umunya-Tanzania Rayvanny uri mu bagezweho.
Kuri uyu wa Gatanu, Meddy yavuze ko yamaze kubona Karyuri, ashima buri wese wabigizemo uruhare barimo Kanazi Talent bigisha kubyina uyu mwana indirimbo zitandukanye.
Uyu muhanzi yavuze ko yanejejwe no kuvugana na Karyuri kandi ko agiye kumufasha gusubira mu ishuri, kumushakira imyambaro no kumufasha kwagura impano ye mu bijyanye no kubyina.
Ati “…Guhera ubu Karyuri ni umuryango "Karyuri azasubira ku ishuri, azabona imyenda n’ibyo kurya kandi azigishwa kubyina kinyamwuga."
Uyu muhanzi yavuze ko uyu mwana yatumye atekereza gukora byinshi bikomeye, asaba buri wese guhuza nawe imbaraga kugira ngo azabashe kubigeraho.
Meddy ati “Uyu mwana yatumye ngiye kujya nkora cyane. Urugendo rwanjye ruratangirira aha. Dufatanye urugendo. Imana ibahe umugisha."
Abafana be n’abakunzi b’umuziki we, bamushimye ku bw’igikorwa cyiza cy’urukundo yakoreye uyu mwana, abandi biyemeza kumufasha mu rugendo yatangiye rwo kwita kuri uyu mwana.
Kabyuri abarizwa mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Murenge wa Kanazi. Ni umwe mu bana bakiri bato bafite impano itangaje yo kubyina indirimbo zitandukanye.
Amaze iminsi ahererekanywa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’indirimbo ‘Ubushyuhe’ ya Dj Pius yakoranye na Bruce Melodie aherutse kubyina.
Kabyuri aherutse kubwira Isibo Tv, ko umwana witwa Safi amwereka kuri telefoni indirimbo n’imbyino hanyuma agatangira kubyigana.
Yavuze ko n’ubwo agejeje imyaka umunani y’amavuko ataratangira ishuri ku mpamvu adasobanura neza. Kuba akunze kugaragara adasa neza ngo ni uko yirirwa akina n’abandi bana.
Uyu mwana w’umuhungu agaragara mu mashusho yambaye ikabutura y’ubururu bwerurutse, umupira yapfundikiye mu rucyenyerero; rimwe na rimwe akaba yambaye inkweto cyangwa ntazo.
Abyina indirimbo zitandukanye inyuma ye hari Radio yanditseho ‘Wireless Speaker’ imufasha kumva neza indirimbo.
Uyu mwana avuga ko izina ‘Kabyuri’ yarihawe na Nyina ko mu busanzwe yitwa Itangishaka Bright. Avuga kandi ko avukana n’undi mwana umwe.