RFL
Kigali

Humble Jizzo yavuze indirimbo 4 zibitse amateka ya Urban Boys zirimo iyasohotse itsinda ryarajemo umwuka mubi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2020 9:52
0


Umuhanzi Humble Jizzo yagaragaje urutonde rw’indirimbo enye zibitse amateka akomeye y’itsinda ry’umuziki rya Urban Boys abarizwamo, izo ndirimbo zikaba zirimo iyasohotse Safi Madiba yarafashe umwanzuro wo gutandukana nabo.



Uyu muhanzi yatangaje ko mu isesengura rye abona ko indirimbo ‘Sindindyarya’, ‘Take it off’, ‘Tayali’ ndetse na ‘I miss you’ zakoze ibigwi by’iri tsinda rimaze imyaka irenga icumi mu muziki. Yavuze ko indirimbo ‘Sindindyarya’ yabaye iteme ryabambukije ikiraro cya Nyabarongo bavuye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho bari barashinze ibirindiro.

Avuga ko iyi ndirimbo yabahaye ikaze mu muziki w’i Kigali, abanyamakuru n’aba-Producer babakirana yombi kuva ubwo. Humble yavuze ko baje i Kigali bavuye i Huye aho bari baramaze gufata imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki. Ni indirimbo bakoze babifashijwemo na 2Pac wabaye umujyanama wabo mbere bakibarizwa mu Mujyi wa Huye. 

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Maurix Music wamaze kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka itanu yihugura iby’umuziki mu Buholandi. Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Cedru, watunganyije nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye mu myaka cumi n’itanu ishize.

Ku mwanya wa kabiri, Humble Jizzo ashyiraho indirimbo ‘Take it off’ bakoranye n’umuhanzikazi Jackie Chandiru wo muri Uganda umaze igihe ahangana n’ingaruka z’ibiyobyabwenge. Humble avuga ko iyi ndirimbo yababareye iteme ryabambukije mu ruhando rw’abanyamuziki mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Humble avuga ko ‘Take if off’ yabambitse isura ikomeye ku isoko rya muzika i Kigali ndetse no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ni indirimbo yacuranzwe cyane mu tubyiniro ndetse n’ahaberaga ibirori bikomeye, icyo gihe.

Uyu muhanzi avuga ko ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ayifata nk’amahugurwa akomeye yigiyemo ibijyanye n’uko umuhanzi yitwara mu mashusho (Video Acting) byamufashije kugeza n’uyu munsi.

Benshi mu bumvise iyi ndirimbo bakunze gusubiramo ijambo ‘Kuzugura umugara’ ryumvikanagamo. Humble Jizzo nawe avuga ko iri jambo ryasubiwemo n’umubare munini kugeza n’ubu. Yavuze ko iyi ndirimbo yabahaye amafaranga ugererezanyije n’izindi bari babanje gusohora.

Avuga ko icyo gihe bari kumwe na Muyoboke Alex wari umujyanama wabo, kandi ko ikorwa ry’iyi ndirimbo ryashowemo imari na Bwana Richard Nsengumuremyi. Mu buryo b’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Washington wari warabaye ubuhungiro bwa benshi mu bahanzi Nyarwanda mu gihe cye ubwo yari agikora indirimbo zamuhinduriye izina. Amashusho yayo yakozwe Meddy Menz.

INDIRIMBO 'TAKE IT OFF' YA URBAN BOYS NA JACKIE CHANDIRU YASIGIYE IGIKUNDIRO IRI TSINDA

Ku mwanya wa Gatatu hariho indirimbo ‘Tayal’. Ni indirimbo itsinda rya Urban Boys ryakoranye n’umunya-Nigeria Iyanya. Humble avuga ko iyi ndirimbo yazamuye izina rya Urban Boys ku rundi rwego. Ni indirimbo avuga ko yabahenze mu ikorwa ryaryo ugereranyije n’izindi bari barasohoye muri icyo gihe.

Ati “Uwabyumva akabigereranya n’ahandi yavuga ko ntakidasanzwe ariko ku muziki wo mu Rwanda w’icyo gihe ndetse n’uw’ubu ntawareka kuvuga ko ari akavagari k’amafaranga ku ndirimbo imwe.”

Uyu muhanzi avuga ko bamwe mu banyamakuru babihinyuje karahava, ariko ngo ni indirimbo yabafashije kwiyegereza bamwe mu bahanzi bo mu bihugu by’Uburengerazuba bwa Afurika nka Nigeria ifarwa nk’igikomerezwa muri muzika nyafurika kuri ubu.

Avuga ko iyi ndirimbo bayikoze babifashijwe na Nsengumuremyi Richard. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Dj Coublon Productions n’aho amashusho yakozwe na Patrickelis.

Humble Jizzo ku mwanya wa kane ahashyira indirimbo ‘I miss you’ bakoranye n’umuhanzi Kitoko Bibarwa anashimira mu buryo bukomeye. Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yabaye nk’agasima ka nyuma bicaranyeho nka Urban Boys ya batatu [Ubu igizwe n’abantu babiri, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss].

Avuga ko iyi ndirimbo yahuye n’amakuba kuko bayisohoye 'mu gihe imitima ya bamwe yari igoswe na divorce, ndavuga gutandukana ku itsinda'. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Made Beat.

Humble Jizzo yavuze ko basohoye indirimbo 'I miss you' bakoranye na Kitoko mu itsinda harajemo umwuka mubi wo gutandukana

REBA HANO 'I MISS YOU' YA URBAN BOYS Ft KITOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND