West Mathewson w’imyaka 68 yibasiwe n’intare ebyiri zikuze nyuma yo kuzikingura kugira ngo azijyane gutembera.
Intare ebyiri z’umweru zariye nyirazo witwaga West Mathewson kugeza zimwishe ubwo yazikinguriraga ngo
zijye gutembera.
Umugore we Gill, ufite imyaka 65, yari yakurikiye intare n’umugabo
we mu modoka, akibona ko intare zisagariye nyirazo yagerageje gukiza umugabo we
mu kurangaza intare ari zoTanner na Demi, ariko amazi yari yarenze inkombe.
Bwana Mathewson yari asanzwe afite inzu yakira
abakerarugendo izwi cyane yitwa Hoedspuit nko mu bilometero 280 mu majyaruguru
y'uburengerazuba bwa Johannesburg.
Raporo yo muri Telegraph ivuga ko izi ntare mbere zari zarishe
umugabo uturanye nazo ubwo zatorokaga aho ziba mu mwaka wa 2017.
Umukazana wa Mathewson, Tehri Fergusson, yatangarije iki
kinyamakuru ko urupfu rwa Bwana Mathewson rushobora kuba rwatewe no gukinisha
izi ntare cyane akarengera bikarangira
zigize umujinya.
Src: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO