RFL
Kigali

Afurika y'Epfo: Umugabo yariwe n’intare 2 yiyororeye kugeza apfuye ubwo yazijyanaga gutembera

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/08/2020 13:57
0


West Mathewson w’imyaka 68 yibasiwe n’intare ebyiri zikuze nyuma yo kuzikingura kugira ngo azijyane gutembera.



Intare ebyiri z’umweru zariye nyirazo witwaga West Mathewson kugeza zimwishe ubwo yazikinguriraga ngo zijye gutembera.


Umugore we Gill, ufite imyaka 65, yari yakurikiye intare n’umugabo we mu modoka, akibona ko intare zisagariye nyirazo yagerageje gukiza umugabo we mu kurangaza intare ari zoTanner na Demi, ariko amazi yari yarenze inkombe.


Bwana Mathewson yari asanzwe afite inzu yakira abakerarugendo izwi cyane yitwa Hoedspuit nko mu bilometero 280 mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Johannesburg.


Raporo yo muri Telegraph ivuga ko izi ntare mbere zari zarishe umugabo uturanye nazo ubwo zatorokaga aho ziba mu mwaka wa 2017.


Umukazana wa Mathewson, Tehri Fergusson, yatangarije iki kinyamakuru ko urupfu rwa Bwana Mathewson rushobora kuba rwatewe no gukinisha izi ntare cyane akarengera bikarangira zigize umujinya.


 Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND