RFL
Kigali

Gaël Faye yasohoye indirimbo ye ya mbere kuri Album nshya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2020 13:30
0


Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuraperi Gaël Faye yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere kuri Album ya Gatanu.



Iyi ndirimbo yitwa “Respire” ifite iminota 03 n’amasegonda 12’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020. 

Ni indirimbo ikangurira buri wese kudacika intege mu buzima bwa buri munsi, igasaba gufata umwanya wo gutekereza no kugira icyizere cy’uko ubuzima buzagenda neza.

Uyu muhanzi avuga ko muri iyi isi nta kintu cyoroshye, ubuzima ari urugamba, ari uguhatana, ati ‘wowe ikigenzi gerageza uhumeka kandi ugire icyizere cy’uko ibintu bizagenda neza’.

Faye yanditse kuri Twitter avuga ko iyi ndirimbo ye yise ‘Respire’ ibanjirije izindi yakubiye kuri Album yise ‘Lundi Mechant’ azashyira ku isoko ku wa 06 Ugushyingo 2020.

Ati “Nshuti nejejwe no kubagaragariza ikirango cy’umuzingo (Album) mushya w’indirimbo witwa ‘Lundi Mechant’ nzabamurikira kuya 06 Ugushyingo 2020.”

Uyu muhanzi yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki ko azagenda abamenyesha gahunda uko iteye kugeza amuritse iyi Album.

Faye agiye gushyira ku isoko iyi Album nyuma y’uko asohoye iya mbere yitwa “Pili Pili sur un croissant au beurre” ishushanya uko yageragezaga kwimenyereza ubuzima bwo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Yasohoye kandi iyitwa “Play”, “Rythmes et botanique” ndetse na “Des fleurs”.

Gaël Faye wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Je Pars’, ‘Ma femme’, ‘Petit Pays’ n’izindi avuka kuri Se ukomoka mu Burundi na Nyina w’Umunyarwandakazi.

Yabonye izuba ku wa 06 Kanama 1982 avukira mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Amaze iminsi ashyira ku isoko igitabo yanditse cyitwa “Petit Pays [Agahugu gato]’’

Gael Faye agiye gushyira ku isoko Album ya Gatanu iriho indirimbo 'Respire' yasohoye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RESPIRE' YA MBERE KURI ALBUM YA GATANU YA GAEL FAYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND