Kigali

Mushambokazi na Seif ukinira APR FC basezeranye imbere y’amategeko – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/08/2020 8:57
0


Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati muri APR FC ndetse no mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mushambokazi Belyse bamaranye igihe bakundana, biyemeza kubana akaramata kandi uko bigenwa n’amategeko mu muhango wabereye i Remera muri Gasabo.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo.

Tariki ya 6 Nzeri 2020 nibwo hateganyijwe ibirori byo gusezerana imbere y’Imana.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram Mushambokazi Belyse yagaragaje ko yishimiye uyu munsi w'ingenzi mu buzima bwe, yongera kwibutsa urukundo ntagereranwa afitiye Seif.

Yagize ati"Le plus beau jour de ma vie!!.J'ai épousé mon meilleur ami @niyonzima Seif jtm tellement" tugenekereje mu kinarwanda asatse kugira ati" Umunsi mukuru mwiza mu buzima bwanjye!!.Ndishimye ku bwawe mukunzi @Niyonzima Seif, ndagukunda". 

Seif agiye kubana na Mushambokazi Belyse nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakundana. Tariki 8 Werurwe 2020 nibwo Seif yari yateye ’ivi’ asaba Mushambokazi ko bazarushinga.

Ubwo yateraga ivi, Seif yatangaje ko impamvu yahisemo Mushambokazi ngo amubere umugore, ari uko yasanze yujuje byose yifuza kugira ngo amubere umugore.

Yagize ati " Ni byinshi byatumye mpitamo Mushambokazi. Uretse ubwiza afite bwo ku mubiri, afite n’ubwiza bwo ku mutima. Aranyumva, nkamwumva. Ni umugore wamfasha gutera imbere no kugira indi ntambwe ntera mu buzima. Ni umugore mbona twanyurana mu buzima uko bwaba bumeze kose".

Seif yakundanye na Mushambokazi nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we ndetse banabyaranye umwana umwe w’umuhungu, Nishimwe Donatha.

Sefu yazamukiye mu Isonga, ahava muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye imyaka ine, atwarana na yo ibikombe bibiri bya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016/17 na 2018/19, na kimwe cy’Amahoro mu 2016, yatwaye kandi ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund mu 2017 na 2018, bagerana muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Mu mwaka wa 2019 Sefu yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri mukeba APR FC, mu mwaka umwe amaze kuyikinira, yayifashije kwegukana igikombe cy’Ubutwari 2020 na Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.


Niyonzima Olivier Seif arahira


Mushambokazi Belyse arahira



Bashyira mu nyandiko ibyo barahiriye

 

Byari ibyishimo byinshi hagati yabo bombi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND