RFL
Kigali

Umuhanzi Eliazar Ndayisabye yashinze korali ifite intego yo kwamamaza ingoma y’Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2020 17:54
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eliazar Ndayisabye yatangaje ko yashinze ‘Chorale Mater Dei’ kugira ngo arusheho kwamamaza ingoma y’Imana mu ndirimbo afatanyije n’abavandimwe.



Iyi korali yashinze ikorera umurimo w’Imana kuri Paroisse Regina Pacis, ndetse yamaze gukora indirimbo bise “Ora Pro nobis Mater Dei” amashusho yayo ari gutunganywa na Gloria.

Eliazar yabwiye INYARWANDA, ko yashinze iyi korali kugira ngo arusheho gufasha abantu kwiga umuziki no kunoza imiririmbire. Avuga ko kubera urukundo akunda Bikiramariya Nyina w'Imana yahisemo kumwitirira iyi Chorale ‘Mater Dei’ ni amagambo y'ikilatini asobanura Nyina w'Imana.

Avuga ko iyi korali ifite intego zo kwamamaza Nyagasani mu ndirimbo zimusingiza; gufasha abakristu mu Missa Ntagatifu n'andi makoraniro y'abakristu, kwiyambaza Umubyeyi Bikiramariya Nyina w'Imana ‘twiragije’.

Eliazar avuga kandi ko urukundo, ubumwe, n'isengesho rishengerera ari cyo gitekerezo remezo kiyobora abaririmbyi ba Chorale Mater Dei. Chorale Mater Dei yakira abakristu bose bifuza kuyiririmbamo; abana, urubyiruko, abagore n'abagabo bakomejwe cyangwa bari mu nzira igana ku gukomezwa.

Eliazar nk’umuhanzi wigenga aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Munyangire’, aho agira inama bene urukundo ngo ntibanyeganyege n’ubwo hari abarugera amashoka (Yise Munyangire).

Ati “Iyo urambagiza baragusenya, ukarukomeza, wacyuza ubukwe bakabukwena, watera umugore inda bati yamuguye nabi, atatwara inda ngo hari ukundi bimeze, mwabyara ngo abana basa no kwa ba nyirarume.”

“Mwatunga ngo ubikuye iwabo w'umugore ngo uri inganzwa, mwakena umugore wawe bakamwereka ko yabuze aho yegama.” Ndayisabye ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo za Gikirisitu ubimazemo igihe kinini, yanditse indirimbo z’amakorali yo muri Kiliziya Gatorika zinifashishwa mu misa.

Umuhanzi Eliazar Ndayisabye yashinje korali ifite intego yo kwamamaza ingoma y'Imana

Chorale Mater Dei ikorera kuri Regina Pacis yakira buri umwe mu cyiciro cyose yaba abarizwamo

Iyi korali ifite intego yo gukora indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bwose

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MUNYANGIRE' Y'UMUHANZI ELIAZAR NDAYISABYE WASHINZE KORALI YITWA 'MATER DEI'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND