RFL
Kigali

Igor Mabano yakoze indirimbo y’umusore uhorana icyizere cy’uko uwo atereta ahuriyeho n’abandi azaba uwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2020 12:28
0


Umuhanzi Igor Mabano uri mu bahagaze neza mu gihe gito amaze mu muziki Nyarwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Uwanjye’ ivuga ku musore uhorana icyizere cy’uko uwo akunda ahuriyeho n’abandi basore bazarushinga.



Amashusho y’iyi ndirimbo y’uyu muhanzi ubarizwa muri Label ya Kina Music yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 36’. ‘Uwanjye’ iri kuri Album ‘Urakunzwe’ Igor Mabano yamuritse ku wa 30 Gicurasi 2020 yifashishije internet mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19.

Ni mu gitaramo yakoze ashyigikiwe n’umuhanzikazi Butera Knowless, Nel Ngabo n’itsinda ry’abacuranzi b’abaririmbyi Symphony Band. Igor Mabano yabwiye INYARWANDA, ko nyuma yo kumurika iyi Album azagenda ashyira ku rubuga rwa Youtube buri ndirimbo mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko indirimbo ‘Uwanjye’ yasohoye ntawe ishingiyeho ariko ko ari ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi, aho umusore ashobora gutereta umukobwa ariko afite n’abandi bamukunda. Avuga ko uwo musore ahorana icyizere cy’uko umunsi umwe uwo mukobwa akunda azareka abo basore bose, akamusanga bakabana ubuziraherezo

Muri iyi ndirimbo aririmba avuga ko ntacyo bimutwaye kuba azamara igihe kinini atekereje, kuko n’umukobwa abizi neza ko ari we ategereje. Igor Mabano ati “Ni kwa kwiremamo icyizere cy’uko igihe kizagera umuntu akaba uwawe. Ni igitekerezo kidafite uwo kivugaho, ariko bishobora kuba ku bantu benshi.”

Album ya mbere ya Igor Mabano iriho n’izindi ndirimbo zakunzwe nka ‘Back’, ‘Urakunzwe’ yitiriye iyi Album, ‘Dear Mashuka’ n’izindi nyinshi. Mbere y’uko Igor Mabano atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga yari umwe mu bagize itsinda rya Sebeya Band avuza ingoma.

Yinjiye muri Kina Music ubwo yajyaga gukorerayo imenyerezamwuga akigisha mu ishuri rya Muzika ku Nyundo. Amashusho y’iyi ndirimbo ibyinitse yasohoye yakozwe na Serge Girishya n’aho amajwi yakozwe na Ishimwe Karake Clement.

Gitari solo yumvikanamo yacuranzwe na Nshimiyimana Yves. Umukobwa wifashishijwe mu mashusho y’iyi ndirimbo ni Ishimwe Liliane afatanyije n’umuhanzi Zita Junior.

Igor Mabano yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Uwanjye' ivuga ku musore uhorana icyizere cy'uko uwo akunda azaba uwe

Mabano yavuze ko indirimbo zigize Album ye ya mbere azagenda azisohora mu bihe bitandukanye azishyira kuri Youtube

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UWANJYE' YA IGOR MABANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND