RFL
Kigali

Pastor M. Gaudin yasohoye indirimbo nshya 'Bishyitse' asaba abari buyumve bose kuyifata nk'ubuhanuzi - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/08/2020 10:45
0


Umupasiteri ubifatanya n'umuziki, Mutagoma Gaudin ubarizwa mu itorero rya New Jerusalem Church yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Bishyitse' yanditse agamije kwibutsa abizera Imana ko bakwiye gusenga ntibacogozwe n'ibyo bacamo, ahubwo bakiringira Imana.



Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Boris naho amashusho yayo atunganywa na Byishimo Pro. Mu masegonda ya nyuma mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo icyanditswe cyo muri Bibiliya Abafilipi 4:6 havuga ngo "Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana, mubisabiye mubyiringiye, mushima". 


Pastor M. Gaudin arasaba abari bwumve indirimbo ye nshya kuyifata nk'ubuhanuzi

Pastor M. Gaudin yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo abitewe n'umutwaro yari afite wo gusengera abandi. Ati "Nanditse iyi  ndirimbo mbitewe n'umutwaro wo gusengera abandi. Muri ubu buzima abantu bafite ubuntu byinshi bikenera ubutabazi bw'Imana. Nubwo ari indirimbo ni n'isengesho ryamvuye ku mutima". 

Yunzemo ati "Ikindi ni ukwibutsa abizera ko bakwiye gusenga ntibacogozwe n'ibyo bacamo, ahubwo bakwiye kwiringira Imana". Yavuze icyifuzo cye ku muntu wese wumva/uzumva iyi ndirimbo ye nshya yise 'Bishyitse', ati "Ndifuza ko uzayumva yamubera ubuhanuzi, ndetse Imana igasohoza amasezerano ku buzima bw'abazayumva". 

Pastor M. Gaudin yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya afite gahunda yo gukomeza gukora n'izindi ndirimbo zinyuranye. Ni indirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya kabiri. Yagize ati "Mfite gahunda yo gukomeza ivugabutumwa rikorewe mu ndirimbo, nkaba ndimo gukora indirimbo zizajya kuri Album yanjye ya Kabiri, ndetse no gukora amashusho y'izindi ndirimbo".

Pastor M. Gaudin yatangaje ko ari muri studio atunganya indirimbo ziri kuri album ye ya kabiri

REBA HANO 'BISHYITSE' INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR M. GAUDIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND