RFL
Kigali

Umuraperi Karigombe: Amajoro yarajwe hanze na Producer Fazzo yatumye yiga umuziki no kuwutunganya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2020 16:01
0


Mu 2011 abaraperi n’abaririmbyi bakomeye mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo bise ‘Imvune z’abahanzi’ baririmba ku majoro barara n’ibisitaza bahura nabyo mu rugendo rwabo rw’umuziki, ariko bagashikama ku nganzo yabo.



Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe mu myaka icyenda ishize, ahanini bitewe n’uko aba bahanzi baririmbye ubuzima bacamo kugira ngo izina ryabo ryandikwe mu binyamakuru, ryumvikane mu matwi y’abantu n’ahandi.

Buri muhanzi ufite aho ageze ubu, afite uruhande rw’intangiriro ye itaragenze neza nk’uko yabyifuzaga- Hari abacitse intege baharira abasomyi, abandi barahatiriza kugeza n’ubu.

Karigombe ni umwe mu baraperi bamaze igihe kitari kinini mu muziki ariko uri gutanga icyizere. Urugendo rwe rw’umuziki ntiruharuye n’ubwo hari ushobora kumubona akavuga ko we byagenze neza.

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama 2020, arizihiza isabukuru y’amavuko anazirikana intangiriro y’urugendo rwe itaramuhiriye nk’uko yabyifuzaga.

Mu 2013 yatandukanye n’itsinda rya Street Soldiers ku mpamvu z’uko yabonaga badahuza. Akimara kuva muri iri tsinda yahise yitabira irushanwa ryategurwaga na Radio Izuba aratsinda anemererwa gukorerwa indirimbo.

Producer Fazzo wagombaga kumukorera iyi ndirimbo muri studio ya Unlimited Records yamuraje hanze amajoro ane ahora amubwira ko indirimbo azayimuha bidatinze.

Karigombe yabwiye INYARWANDA, ko byari ibihe bikomeye ku mwana w’umusore wari ufite amaraso ashyushye ashaka kwinjira mu muziki akajya aririmba atondekanya amagambo nk’abandi baraperi icyo gihe bari bagezweho.

Avuga ko atazi impamvu Producer Fazzo yamuhaye serivisi mbi, ariko kandi ngo byamubereye akabando yicumbye kugeza n’ubu.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo ububabare nagiriyemo, agahinda, umujinya byatumye mfata umwanzuro…Ntabwo nabonaga impamvu ari kumempukira muri ubwo buryo.”

Uyu muhanzi avuga ko nyuma yatsindiye kujya kwiga mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, ahitamo kwiga umuziki ariko akiga no kuwutunganya kugira ngo atazasiragizwa n’aba-Producer ukundi.

Ati “…Nabyize kubera ibyo yankoreye (Producer Fazzo) n’ibyo nahuye nabyo. Naravuze nti ngire n’ibyo menya muri Production kugira ngo hatazagira umuntu wongera kunkorera nk’ibyo Producer Fazzo yankoreye.”

Uyu muhanzi avuga ko yiyemeje gukuza ubumenyi n’injyana ya Hip Hop kandi ntacike intege mu rugendo rwe rw’umuziki.

Uyu musore yavuze ko mu minsi ya vuba asohora indirimbo yakoranye n’umwe mu bahanzi bahagaze neza mu kibuga cy’umuziki biganye.

Mu gihe amaze mu muziki, Karigombe amaze gusohora indirimbo esheshatu zirimo eshatu zifite amashusho.

Umuraperi Karigombe avuga ko yize umuziki no kuwutunganya bitewe na Producer Fazzo wamuraje amajoro ane hanze ya studio

Karigombe wizihiza isabukuru y'amavuko yavuze ko agiye gusohora indirimbo yakoranye n'umuhanzi biganye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUNYEREZO' Y'UMURAPERI KARIGOMBE YAKORANYE NA SAFI MADIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND