RFL
Kigali

Umuganga akaba n'umuhanzi Muhire Nzubaha yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Yesu ni we ubikora'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2020 10:29
0


Umuhanzi mu muziki wa Gospel ubifatanya n'umwuga wo kuvura abantu, Muhire Nzubaha uzwi mu ndirimbo 'Asante Mungu' yamumenyekanishije mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ni Yesu ubikora' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19.



'Yesu Niwe Ubikora' ni indirimbo ya 8 kuri Album 'Asante Mungu' ari nayo ya mbere y'uyu muhanzi. Ni indirimbo ivuga ko Yesu ari we ukomeza imitima ibabaye, Imana akaba ariyo Murinzi n'umwungeri utazimiza n'Umushumba uragira intama, ikomeretse nayo akayunga, abafite ibikomere mu mitima yabo, Yesu akaba ari we ubomora. Ati "Mumusange arabyomora, Yesu ni we ubikora".


Muhire Nzubaha yahumurije abantu bagizweho ingaruka na Coronavirus

Muhire Nzubaha aririmba muri iyi ndirimbo ye nshya agira ati "Kumanywa izuba ntirizakwica n'Ijoro ukwezi ntuzagutinya, komera ushikame n'ubwugamo bw'abamusanga. Niwe Se w'imfubyi, agaburira abakene ni we ukomeza imitima ibabaye, Yesu niwe Ubikora" Uyu muhanzi yatubwiye ko yanditse iyi ndirimbo muri iki gihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bw'abantu bwa benshi.

Aganira na INYARWANDA, Muhire Nzubaha yagize ati "Impamvu nanditse iyi ndirimbo, muri iki gihe Isi yugarijwe na COVID-19, abantu bamaze guhungabana abandi babuze ababo, abandi bategereje igisubizo ariko byose Yesu ni we ubikora. Afite urufunguzo rwa byose, abababaye Yesu ni we ubasha komora inguma zo mu mitima, araragira ntazimize kandi abashonje arabagaburira".


Muhire Nzubaha hamwe nn'umujyanama we akaba n'umufasha we baherutse kurushinga

Iyi ndirimbo 'Yesu ni we ubikora' yatunganyijwe mu buryo bw'amashusho na Producer Karenzo. Muhire Nzubaha yashimiye cyane uyu mu producer ku bw'akazi keza yakoze, ati "Ndashimira Director Karenzo pro na Embassy studio muri rusange ku bwo kumfasha mu gufata amashusho".  Yanashimiye buri wese wamufashije ndetse n'itsinda ry'abaririmbyi yakoranye nabo amashusho akajya hanze.

Mu bo yashimiye abavuze amazina harimo: Rachel, Amandinde, Carine, Sister Fifi, Diannah, Umutesi, Betty, Jean de Dieu, Bruce na Claude. Yavuze ko inkunga yabo yamukoze ku mutima, ati "Imana ibahe Umugisha". Yanashimiye umujyanama we akaba n'umufashe, ati "Ndashimira Umufasha wanjye ari we mujyanama wanjye ndetse na Maman Carine uburyo mwitanze Yesu abahe Umugisha."


Muhire Nzubaha yasabye abafite ibikomere mu mitima gusanga Yesu kuko ari we wabomora

REBA HANO INDIRIMBO 'YESU NI WE UBIKORA' YA MUHIRE NZUBAHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND