RFL
Kigali

U Bwongereza: Lunettes za Mahatma Gandhi ufatwa nk’umubyeyi w’Abahinde zagurishijwe akayabo muri cyamunara

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:24/08/2020 21:32
0


Mahatma Gandhi, Umuhinde wamenyekanye cyane nk’umuntu wabaye umuyobozi ndetse n’umunyapolitiki mwiza mu mwaka w’i 1900, Lunettes ze zagurishijwe akayabo muri cyamunara yabereye mu Bwongereza.



Gandhi yahaye nyirarume lunettes zikozwe muri zahabu. Nyirarume we yari umucuruzi wakoraga muri BP muri Afurika y’Epfo aha hari mu mwaka w’i 1920. Lunettes ziriho zahabu zambarwa na Mahatma Gandhi zagurishijwe mu Bwongereza ku ma pound 260,000. 

Ibi byabaye nyuma yo gusanga aya ma lunettes amanitse mu gasanduku kagenewe inzandiko k’inzu ya cyamunara ya Bristol. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ni bwo East Bristol Auction yanditse ku rubuga rwayo rwa Instagram igira iti:

”Aya ma lunettes twayasanze amanitse mu gasanduku kacu gasanzwe kanyuzwamo amabaruwa mu byumweru bine bishize. Aya ma lunettes akaba yarasizwe aha n’umusore ufite nyirarume wayahawe na Gandhi ubwe”. Bakomeza bagira bati:”Igisubizo kidasanzwe,ku kintu kidasanzwe!Turashimira abapiganwe bose”.


Gandhi afatwa nk’umubyeyi w’Abahinde kubera kubabohora ku butegetsi bw’Abongereza abinyujije mu kurwanya ihohoterwa. Akaba yari azwiho gutanga ama lunettes ye ashaje ku bayakeneye cyangwa se ababaga baramufashije.

Ni muri urwo rwego yayahe nyirarume w’umucuruzi, mu gihe yakoreraga muri kompanyi y’Abongereza yacuruzaga peteroli muri Afurika y’Epfo ahagana mu mwaka w’I 1920 cyangwa 1930 nk’uko bitangazwa n’iy’inzu ikora ibya cyamunara.

Igiciro cyo kugurisha cyangije cyane igereranya rya mbere ringana n’ama pound 15,000.Uhagarariye iyi cyamunara Andrew Stowe ,yatangarije Sky news ko mu ntangiriro z’uku kwezi umucuruzi yagize ati: ”Niba atari byiza, bajugunye kure”.

Igihe Stowe yari amaze kuvuga ko aya ma lunettes afite agaciro k’ama pound 15,000,umugabo warumwegereye yahise agwa hasi. Stowe akomeza agira ati:”Ni ibintu bidasanzwe. Aya ma lunettes ntabwo yerekana icyamunara gusa kuri twe, ahubwo byerekana akamaro k’amateka mpuzamahanga".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND