Kigali

Hagati ya Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge ni nde uri businye muri APR FC ?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/08/2020 21:44
0


Ikipe ya APR FC ikomeje gushakisha umwataka ukomeye izakoresha mu mikino nyafurika izitabira uyu mwaka, bivuze ko igomba gushaka umwiza mu bakinnyi b’abanyarwanda kuko ari nabo isanzwe ikinisha.



Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere, ni abakinnyi mpuzamahanga b’ikipe y’igihugu Amavubi, bakunze kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, dore ko mu myaka itanu ishize wavuga ko ari bamwe mu bataka u Rwanda rwagize.

Kagere Meddie usanzwe akinira ikipe ya Simba Sports club yo muri Tanzania kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kanama yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira umuyobozi wa Simba asanzwe akinira ndetse n’abafana bayo.

Simba iherutse kugura abakinnyi bashya barimo abataha izamu nka Bernard Morrison wari usanzwe akinira ikipe ya Young Africans, ibi rero bikaba byaratumye Meddie Kagere asa nk'aho atizeye umwanya wo gukina umwaka ugiye kuza.

Ese ikipe ya Simba ni cyo gihe ngo irekuze Kagere Meddie?

Simba yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize ikaba yitegura imikino nyafurika ari nayo mpamvu yongereye abakinnyi kandi bakomeye kugira ngo, izitware neza.

Meddie Kagere amaze imyaka ibiri ari umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania, bivuze ko, niba Simba ishaka kugera kure mu mikino nyafurika igomba kugura abakinnyi bashya ariko ikanagumana abeza yari ifite muri macye, kurekuza Meddie Kagere byagorana. Ikindi twagarukaho Kagere aracyafitiye umwaka w’imikino ikipe ya Simba bigoye ko ikipe ya APR FC yagura ayo masezerano.

Ese ubundi Kagere yiteguye kugaruka gukina mu Rwanda?


Kagere Meddie ni umwataka ugenderwaho mu Amavubi

Iyo uganiriye na Kagere Meddie akubwira ko agifite imbaraga zo kugera kure agikina umupira, atari cyo gihe kiza cyo kuza gusazira mu Rwanda. Kagere avuga ko hari amakipe bagirana ibiganiro kandi bikagenda neza baniteguye kugura umwaka umwe afitiye Simba mu gihe yaba yiteguye kumurekuza.

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2020 ni bwo Tuyisenge Jacques yasezeye ku Petro de Luanda, ikipe yari amazemo igihe kigera ku mwaka, abashimira ku bihe byiza bagiranye  bisobanuye ko Tuyisenge yamaze gutandukana nayo.

Ibi bisobanuye iki kuri Jacques Tuyisenge?

Tuyisenge wanyuze mu makipe atandukanye arimo na Police Fc yo mu Rwanda yanagiriyemo ibihe byiza, mbere yo kwerekeza muri Angola yaravuye mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya Gormahia FC.

Yari ameze neza ubwo yari akiri muri Kenya cyane ko yanatsindaga ibitego byinshi. Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko ubona ko agifite imbaraga zo gukina ku ruhando mpuzamahanga ndetse akaba yanagera kure, gusa nyuma yo gutandukana n’iyi kipe twavuga ko nta makipe menshi ari kumushakisha kubera umusaruro yagize umwaka ushize.

Tuyisenge Jacques yamaze gutandukana na Petro de Luanda

Tugendeye ku mateka ndetse n’abakinnyi b’abanyarwanda ntibikunze kugenda neza hanze kuko babanza kugaruka mu Rwanda bakabona gushakisha ikipe hanze bamaze kugaruka ku rwego rushimishije. Ikindi Jacques Tuyisenge akaba aho azajya hose azigurisha bivuze ko usibye icyemezo azahabwa n’ikipe ariko nta yandi mananiza azabaho ku bijyanye n’igurisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND