RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 29, umubiri wa James Patterson uburiwe irengero waje kuboneka

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:24/08/2020 17:58
0


Nyuma y’imyaka 29, James Patterson wari umukozi muri kompanyi yitwa DoE Roads Service; ikora imihanda muri Ireland aburiwe irengero, bimwe mu bice by’umubiri we byasanzwe mu ruzi rwitwa Bann, aha ni mu Majyaruguru ya Ireland.



Polisi ni yo yemeje ko ibice by’umubiri yasanze mu modoka yavumbuwe mu ruzi rwa Bann hafi ya Bellaghy, aha ni muri Ireland y’Amajyaruguru ari ibya James Patterson. Ibyavumbuwe na polisi byahise bimenyeshwa abo mu muryango we gusa basabwa kuba babigize ibanga.

Bwana Patterson, wari ufite imyaka 54 icyo gihe, kuko yaburiwe irengero mu mwaka w’i 1991, byatangajwe ko yaherukaga kugaragara mu bitaro bya Mid Ulster biherereye mu Ntara ya  Londonderry ku ya 6 Ukwakira 1991.

Mu kwezi gushize ni bwo imodoka yangiritse cyane yavumbuwe mu ruzi, aba polisi bavuga ko ishobora kuba ifitanye isano n’ibura rya Bwana Patterson.

Ku ya 18 Nyakanga ubwo abatabazi bageraga kuri uru ruzi rwa Bann, ahavumbuwe umubiri wa James Patterson, n’ubwo byari bitaremezwa ko ari uwe koko. Abatabazi bajyanye uwo mubiri kuwusuzuma baza gusanga koko ari uwa James Patterson.

Itangazo ry’urwego rwa polisi yo muri Ireland y’Amajyaruguru ryagize riti: ”Polisi iremeza ko, ibice by’umubiri byagaragaye nyuma y’ivumburwa ry’imodoka mu ruzi rwa Bann hafi y’umuhanda mushya wa Ferry i Bellaghy mu kwezi gushize;

Hakurikijwe ibyavuye mu isuzumwa ry’umubiri wasanzwe mu modoka, ibizamini byagaragaje ko, uyu mubiri ari uwa James Patterson wari waraburiwe irengero tariki ya 6 Ukwakira umwaka w’i 1991”.

Abanyapolitiki bo muri aka gace bishimiye igaruka ry’iyi modoka yavumbuwemo umubiri wa James, batekereza ko ishobora kuzatanga ibisubizo ku muryango wa James Patterson nyuma y’imyaka hafi 30 yari ishize aburiwe irengero. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND