RFL
Kigali

Nigeria: Yafashe umukozi we wo mu rugo agerageza kumuroga, ese wowe ubanye ute n’umukozi wawe?

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:24/08/2020 17:49
0


Umugore wo mu gihugu cya Nigeria yarokotse urupfu ubwo yafatiraga mu cyuho umukozi we wo mu rugo agerageza kumuroga.



Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugore ahata ibibazo umukozi we yari afashe ashaka gusuka umuti wica udukoko mu mazi ye yo kunywa ngo nayanywa amwivugane.

Uyu mukozi ngo yagerageje kwinjira rwihishwa mu cyumba cya nyirabuja aho yagombaga gukorera icyo gikorwa cye ariko bamugwa gitumo ataragera ku mugambi we.

Nyuma y’uko iyi videwo ikwirakwiye abantu benshi bagiye bayitangaho ibitekerezo bishobora gutuma nawe uri gusoma iyi nkuru wibaza uburyo ufata umukozi wawe wo mu rugo, dore ko aba agufatiye runini mu mirimo itandukanye.

Mu batanze ibitekerezo hari abavugaga bati ‘mushyikirize inzego zishinzwe umutekano’ mu gihe hari n’abagaragaye bibaza uburyo uyu mugore yaba yafataga umukozi we kugeza ubwo atekereza kumugirira nabi.

Abenshi bagarutse ku kuba hari abakoresha batoteza abakozi kugeza ubwo umuntu atabasha kubyiyumvisha.

Hari uwagize ati ‘Abakozi badufasha muri byinshi tutabasha kwikorera, ariko aho kumushima ugasanga uramufata nabi’. Undi ati ‘Kuki umuntu yibwira gutunga umukozi abizi neza ko atazabasha kumwitaho, abakora ibyo bakwiye kumva bagayitse.’

Hirya no hino hakunze kumvikana inkuru z’abakozi bo mu rugo bahemukiye abakoresha babo. Bamwe barabiba, abandi bakabatwara abana, abandi bakica abana cyangwa bagahemuka mu bundi buryo. Hari n’aho usanga abakoresha bafungwa kubera gukoreshwa n’umujinya cyangwa amahane bagahohotera abakozi.

Zimwe mu mpamvu zijya zigarukwaho nka gitera, ni uko hari ababikora byo kwihimura ku itotezwa baba bakorerwa n’abakoresha babo n’ubwo hari imibare y’ababikora kubera imitekerereze yabo cyangwa kuba hari ibyo bashukishijwe n’abandi babatumye muri ibyo bikorwa bibi.

Abakunze gutanga ibitekerezo kuri izi ngingo, bakunze kubwira abakoresha ko udakwite gutoteza umukozi uribusigire abana cyangwa uri bukugaburire mu gihe wowe utahiriwe.

Igihe ubona ko hari ibyo mutumvikanaho, ikiza ni uko wakubahiriza amasezerano mwagiranye, ukaba wamuhemba amafaranga agejejemo ukamusezerera mutarinze kugirana ibibazo birimo no kuba yaguhekura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND