RFL
Kigali

Theo Kgosinkwe wo muri Mafikizolo n’umukunzi we bakirutse Covid-19 barushinze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2020 10:48
0


Inyingi ya mwamba mu itsinda Mafikizolo Theo Kgosinkwe n’umukunzi we Vourné Williams bakoze ubukwe nyuma y’ukwezi kumwe batangaje ko bakize icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.



Theo Kgosinkwe yanditse kuri konti ya Instagram, avuga ko ku wa 22 Kanama 2020, yahamije isezerano rye n’umukunzi we Vourné Williams bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi yavuze ko bitewe n’amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda icyorezo cya Covid-19, we n’umukunzi we bahisemo ko ibirori by’ubukwe bwabo bizaba mu 2021.

Theo yagize ati “Kubera icyorezo cya Covid-19, njyewe na Vourné Kgosinkwe twimuriye ibirori by’ubukwe bwacu mu 2021. Gusa ubu twababaye umuryango w’umugore n’umugabo. Ejo nashyingiranwe n’inshuti yanjye. Imigani 18:22 dufite amatsiko y’igihe tuzizihizanya n’inshuti n’abavandimwe.”

Umuhanzikazi nhlanhla_nciza uririmba na Theo Kgosinkwe yamwifurije urugo ruhire, amubwira ko yishimiye intambwe yateye mu buzima na Vourné Williams.

Ku wa 24 Nyakanga 2020 Theo yanditse kuri konti ya Instagram avuga ko we n’umukunzi we bakize Covid-19 kandi ko byose biri mu biganza by’Imana.

Yavuze ko ku wa 03 Nyakanga 2020 we n’umukunzi we basuzumwe basanga baranduye Covid-19.

Avuga ko wari umunsi w’akababaro kuri bombi, kuko ku wa 04 Nyakanga 2020 biteguraga gukora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi we.

Theo yakomeje avuga ko batekereje ko umukunzi we Vourne yanduye Covid-19 ayikuye mu ngendo za buri munsi akora ajya kwigisha.

Asobanura ko ikimenyetso cya mbere bombi bagize ari kubabara mu muhogo no kudahumeka neza nk’ibisanzwe.

Uyu munyamuziki yavuze ko we n'umukunzi we Vourne bahise bishyira mu kato kugeza bakize aho ibizamini by’iminsi 14 byagaragaje ko bakize Covid-19.

Theo aherutse gutangaza ko yamenye uyu mukobwa binyuze ku ifoto ye yabonye kuri Instagram, akabwira "Imana ndashaka umukobwa nk'uyu".

Theo n'umukunzi we Vourne bakoze ubukwe bateguza kuzatumira inshuti n'abavandimwe mu 2021

Theo wo muri Mafikizolo yarushinze n'umukunzi we nyuma y'uko bakize Covid-19

Aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, urukundo rwabo rutangira kurandaranda kuva ubwo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND