RFL
Kigali

Sarpong yageze muri Tanzania yakirwa nk’Umwami n’abafana ba Yanga - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/08/2020 19:26
0


Nyuma yo kuva mu kato yari yarashyizwemo kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Rutahizamu Michael Sarpong yahise yerekeza muri Tanzania kurangizanya n’ikipe ya Yanga Africans yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, yakirwa nk’umwami n’abafana ba Yanga.



Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong wavugwaga mu makipe atandukanye yo mu karere  arimo Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali zo mu Rwanda ndetse na Simba Sports Club yo muri Tanzania, yose yayateye umugongo asinyira Yanga Africans ifite intego yo kwigobotora mukeba mu mwaka utaha w’imikino.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2020 nibwo rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Tanzania kurangizanya na Yanga Africans, ikipe ikunzwe muri iki gihugu.

Sarpong yahise arangizanya na Yanga Africans, aho yahawe miliyoni 50 z’amanyarwanda ndetse n’umushahara wa miliyoni 5 z’amanyarwanda ku kwezi yemera gusinya amasezerano y‘imyaka ibiri muri iyi kipe.

Akigera muri Tanzania, Michael Sarpong yakiriwe n’abafana benshi ba Yanga bamuzengurutse bigaragara ko bamwishimiye, abandi bazenguruka imodoka yari imutwaye bagenda bamuririmba mu mihanda ya Dar Es Salaam.

Ibiganiro bya Sarpong n'amakipe yo muri Tanzania, byatangiye kuvugwa cyabe kuwa 18 Gicurasi 2020, ubwo ikinyamakuru MwanaSpoti cyavuze ko Yanga yari mu biganiro n'uyu musore, nubwo nyuma byabaye nk'ibicecetse.

Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko,yamaze kuba umukinnyi wa Yanga mu gihe yabanje kuvugwa muri Simba SC ariko iza kumubwira ko yakwishakira ahandi azakina kuko atakiri mu mibare yayo nyuma yo kugura abandi bakinnyi barimo Bernard Morrison wakiniraga Yanga.

Uyu rutahizamu wifuzwaga na Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali aguzwe nk’umukinnyi wigenga (Free Agent),  kuko nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports, nta masezerano yari yigeze asinya mu yindi kipe.

Sarpong yageze mu Rayon Sports mu mpeshyi ya 2018 avuye iwabo muri Ghana, aho yakiniraga Dream Academy, akaba yaraje aguzwe amadolari y'Amerika ibihumbi icumi ($10,000).

Sarpong yafasije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino 2018-2019 muri uwo mwaka w’imikino yawusoje atsinze ibitego 16.

Umwaka w’imikino wa 2019-20 wasojwe imburagihe, Sarpong  yari amaze gutsinda ibitego bitandatu muri Shampiyona.


Sarpong yakiriwe neza muri Tanzania


Abafana ba Yanga bishimiye cyane Sarpong


Yakiriwe nk'umwami muri Tanzania


Sarpong yasinye imyaka ibiri y'amasezerano muri Yanga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND