RFL
Kigali

Brandy yatangaje ko yagerageje kwiyahura kubera ikibazo cy’agahinda gakabije yahuye nacyo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/08/2020 18:06
0


Umuhanzikazi Brandy yatangaje uko yagerageje kwiyambura ubuzima nyuma y’ikibazo cy’agahinda gakabije yahuye nacyo Nyuma yo gukora impanuka ikomeye, nyuma y’ibi bibazo yahuye nabyo byose avuga ko yatabawe n’umukobwa we wamubaye hafi.



Brandy Rayana Norwood ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu myaka yashize mu ndirimbo zitandukanye nka “Right Here”, “what about Us?”, “I wanna Be Down” n’izindi nyinshi zitandukanye. Uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko uretse kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo, atunganya umuziki, umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari. Kuririmba yabitangiye akiri umwana, Umuraperi Snoop Dogg ni mubyara w’uyu mugore.


Brandy ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu myaka micye ishize

Muri iki cyumweru ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru People yavuze uko yagerageje kwiyambura ubuzima nyuma y’ibihe bigoranye yanyuzemo amaze gukora impanuka y’imodoka. Yakomeje avuga uburyo nyuma y’ibi bihe bigoranye yanyuzemo yahuye n’ikibazo cy’agahinda gakabije.

Mu mwaka 2006 uyu mugore yakoze impanuka y’imodoka yaguyemo umuntu umwe. Iyi mpanuka yamusigiye ibikomere bikomeye byatumye agira ikibazo cy’agahinda gakabije ariko avuga ko yafashijwe n’umukobwa we w'imyaka 18 y'amavuko Sy’rai kuva muri icyi kibazo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru People yagize ati:”Iyo ataba umukobwa wange Sy’rai, Simba ndi hano. Umwanya nari ndimo numvaga ntazahivana”. Kugeza ubu uyu mugore avuga ko yitaweho araganirizwa none ubu ameze neza cyane. Yagize ati: ”Ubu ndi ahantu numva nakigirira icyizere cyo kugenda mu nzira nyayo”.


Brandy avuga ko umukobwa we Sy'rai yamufashije kuva mu bibazo yari arimo


Brandy avuga ko ubu ameze neza cyane


Brandy aherutse gusohora alubumu yise B7

Kuwa 31 Nyakanga Brandy yasohoye Alubumu ye ya 7 yise B7. Iyi alubumu ije nyuma y’imyaka igera ku 8 yose yari ishize uyu muhanzikazi adasohora alubumu.

 

Src: Rap Up

 

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND