Umuhanzikazi Brandy yatangaje uko yagerageje kwiyambura ubuzima nyuma y’ikibazo cy’agahinda gakabije yahuye nacyo Nyuma yo gukora impanuka ikomeye, nyuma y’ibi bibazo yahuye nabyo byose avuga ko yatabawe n’umukobwa we wamubaye hafi.
Brandy Rayana Norwood ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe
cyane mu myaka yashize mu ndirimbo zitandukanye nka “Right Here”, “what
about Us?”, “I wanna Be Down” n’izindi nyinshi zitandukanye. Uyu mugore w’imyaka
41 y’amavuko uretse kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo, atunganya umuziki, umukinnyi
wa filime akaba n’umushoramari. Kuririmba yabitangiye akiri umwana, Umuraperi
Snoop Dogg ni mubyara w’uyu mugore.
Brandy ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu myaka micye ishize
Muri iki cyumweru ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru
People yavuze uko yagerageje kwiyambura ubuzima nyuma y’ibihe bigoranye
yanyuzemo amaze gukora impanuka y’imodoka. Yakomeje avuga uburyo nyuma y’ibi
bihe bigoranye yanyuzemo yahuye n’ikibazo cy’agahinda gakabije.
Mu mwaka 2006 uyu mugore yakoze impanuka y’imodoka
yaguyemo umuntu umwe. Iyi mpanuka yamusigiye ibikomere bikomeye byatumye agira
ikibazo cy’agahinda gakabije ariko avuga ko yafashijwe n’umukobwa we w'imyaka 18 y'amavuko Sy’rai
kuva muri icyi kibazo.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru People yagize
ati:”Iyo ataba umukobwa wange Sy’rai, Simba ndi hano. Umwanya nari ndimo numvaga
ntazahivana”. Kugeza ubu uyu mugore avuga ko yitaweho araganirizwa none ubu
ameze neza cyane. Yagize ati: ”Ubu ndi ahantu numva nakigirira icyizere cyo
kugenda mu nzira nyayo”.
Brandy avuga ko umukobwa we Sy'rai yamufashije kuva mu bibazo yari arimo
Brandy avuga ko ubu ameze neza cyane
Brandy aherutse gusohora alubumu yise B7
Kuwa 31 Nyakanga Brandy yasohoye Alubumu ye ya 7 yise
B7. Iyi alubumu ije nyuma y’imyaka igera ku 8 yose yari ishize uyu muhanzikazi
adasohora alubumu.
Src: Rap Up
TANGA IGITECYEREZO