RFL
Kigali

Kanye west yakuwe ku bazatorerwa kuba Perezida mu ntara ya Wisconsin

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/08/2020 14:48
0


Ni nyuma y’igihe umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Kanye West atangaje ko yiteguye guhangana na Donald Trump mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe Ugushyingo uyu mwaka, ubu mu gace ka Misconsin batangaje ko uyu mukandida atazahatorerwa kubera kutubahiriza igihe cyo gutanga Candidature hamwe n’amanyanga yamuranze.



Kanye West wabujijwe gutorerwa kuba perezida i Wisconsin, mu kwiyamamaza kwe bivugwa ko impapuro zerekana kandidatire ye yasesekaye i Wisconsin mu minota mike nyuma y’itariki ntarengwa. Abaharanira demokarasi bavuga ko aba-Repubulika ahanini bateye akanyabugabo Kanye West mu kwiyamamaza muri Leta zifite ingufu kugira ngo yigarurire amajwi y’abirabura kurusha abandi bazaba bahanganye barimo;Joe Biden na Donald Trump.

Kanye West Says He's 'Concerned for the World' After Abortion ...

Leta ya Wisconsin igira uruhare runini mu guhitamo amatora.Itsinda ry’abatoye batanze ikirego muri komisiyo y’amatora ya leta mu ntangiriro zuku kwezi,bavuga ko abakozi ba Kanye West batubahirije igihe ntarengwa cy’umugoroba wo ku ya 5 Kanama cyo gushyikiriza impapuro zo kwiyamamaza.

Umwunganizi mu kwiyamamaza wa Kanye West, Michael Curran, yavuze ko atinjiye mu nyubako ya komisiyo kugeza ku masegonda 14 nyuma ya saa kumi n'imwe z'umugoroba ku ya 5 Kanama ariko abakozi ba komisiyo bakaba baremeye impapuro.

Kanye West, Ellie Goulding, Pop Smoke and More: What's Your ...

Umukozi wa Komisiyo, Cody Davies, yabwiye abari mu nama ko inyubako yari ifunze kubera icyorezo cya Coronavirus ariko akaba yari agitegereje kugeza mu masaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba akanemeza ko Candidature yayibonye kandi yarayakiriye. Yagize ati “narayi bonye ariko n’umutimanama binsaba gufata abakandida bose kimwe”.

Mu nkuru ya TMZ na Express&Star dukesha iyi nkuru. Kanye West kandi ashinjwa kubeshya Sinyatire no kuzihimba yewe no kwishyura abazisinye. Abashinzwe amatora muri Leta ya Illinois basanze imikono 1.900 mu mikono 3,128 Kanye West yatanze atariyo yarahimbwe, Ibyo bituma umuraperi akemangwa.  

Kanye West - Latest News on Kanye West | Read Breaking News on Zee ...

Kanye West ashinjwa kubeshya no guhimba Sinyatire

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND