Nk’uko tubikesha BBC ,iri tegeko rishya mu Budage ,rishobora gusaba abafite imbwa kujya nibura bazitembereza kabiri ku munsi mu gihe kingana n’isaha imwe.
Ubusanzwe Ubudage ni igihugu
kizwiho kugira bureaucracy (uburyo bwo kugira umurongo ngenderwaho ndetse n’amategeko kugira ngo ibintu bigende umujyo umwe cyangwa
se bigende ku murongo).Iki gihugu, kikaba cyazanye itegeko rishya ritegeka
abatunze imbwa, ko bazajya bazitembereza inshuro ebyiri ku munsi mu gihe
kingana n’isaha imwe.
Minisitiri w’ubuhinzi muri
iki gihugu cy’Ubudage,Julia Klockner,yagize ati:”Inyamaswa zizwi nk’izibana n’abantu
ntago ari ibikinisho ,niyo mpamvu ibyo zikeneye bigomba kwitabwaho”.Yakomeje
avuga ko ,impamvu y’ibi ari uko ubushakashatsi bwagaragaje ko imbwa zikeneye
ibikorwa cyangwa se gukoreshwa bihagije ndetse no guhura n’abantu n’ibindi
bintu bitandukanye kugira ngo zibashe gutera imbere no kugira ibyo zunguka.Ibi kandi
bigiye gukorwa mu rwego rwo gukomeza gushimangira umutekano w’izi nyamaswa
ndetse n’imibereho myiza yazo.Iri tegeko,rikaba riteganyijwe gutangira
gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.
Ikindi gishobora kwiyongera
kuri iri tegeko, ni ukubuza abantu
kuboha imbwa igihe kirekire.
Iki gihugu cy’Ubudage kandi
kirashaka ko ahororerwa imbwa hakwiye kujya hororerwa byibuze utubwana duto tutarenze
dutatu(3) noneho utu tubwana tukaba twagira igihe cyo guhura n’ibindi bibwana bikuru
nibura amasaha ane(4) ku munsi .
Ibi bikaba bizajya bikorwa mu
rwego rwo kugira ngo ibi bibwana birusheho kumenyana hagati yabyo.
Amabwiriza yatanzwe na Klockner
bigaragara ko azagira ingaruka ku mubare munini w’Abadage,kubera ko muri iki
gihugu hari imbwa zigera kuri miliyoni 9.4.Ibi byateye abantu kwibaza niba
guverinoma ndetse n’abaturage ubwabo bazashobora kubahiriza neza ishyirwa mu
bikorwa ry’iri tegeko.
TANGA IGITECYEREZO