Umuhanzikazi Taylor Swift yateye inkunga igera ku £23,000 ni ukuvuga arenga miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko ufite inzozi zo kuba umunyamibare akaba nta bushobozi yari afite bwo kwiga muri kaminuza.
Taylor Swift umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane ku isi
abinyujije mu kigega cyizwi nka Go Fund Me, yateye inkunga umukobwa w’imyaka 18
y’amavuko wari wakorewe ubuvugizi ku rubuga rw’icyi kigega ashakirwa inkunga
ngo abashe kubona amafaranga yo kwishyura Kaminuza.
Nkuko byagaragajwe ku rubuga rw’icyi kigega uyu
mukobwa Victoria Mario yaje gutura mu Bwongereza, mu mugi wa Tottenham mu
majyaruguru y’umugi wa London imyaka ine ishize avuye muri Portugal. Mu
nyandiko yari kuri uru rubuga yavugaga ko Se w’uyu mukobwa yitabye Imana imyaka
ine ishize na nyina akaba atuye muri Portugal.
Victoria Mario wifuza kwiga muri kaminuza ya Warwick
ibijyanye n’imibare avuga ko umuryango we utabona ubushobozi bwo kwimwishyurira
amafaranga y’ishuri, icumbi, imashini yo kwigiraho (Laptop), amakaye ndetse n’amafaranga
yo kumutunga. Uyu mukobwa kandi mu mashuri yisumbuye ngo yatsinze neza n’amanota
meza.
Victoria Mario afite inzozi zo kwiga ibijyanye n'imibare muri Kaminuza
Taylor Swift nyuma yo gusoma ibi byerekeye uyu mukobwa kuri uru rubuga byamukoze ku mutima ahita afata icyemezo cyo kumutera inkunga igera £23,000 ni ukuvuga arenga miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda azamufasha kwishyura Amafaranga y’ishuri azakenera mu myigire ye.
Taylor Swift yakozwe ku mutima n'inkuru ya Victoria
Mu butumwa Taylor Swift yashyize kuri uru rubuga yagize
ati:”Victoria, Nasomye inkuru yawe nkaba narakozwe ku mutima n’ishyaka ndetse n’intego
ufite mu guhindura inzozi zawe impamo”. Yakomeje agira ati:”Ndashaka kuguha impano
y’amafaranga yose asigaye azagufasha kugera ku ntego yawe. Amahirwe masa mu byo
ukora byose, Ndagukunda, yari Taylor”.
Mu gusubiza Taylor Swift uyu mukobwa yagize ati:”Byandenze.
Nahoraga nibaza uko nazajyira abantu bazabasha kumfasha kugera ku ntego yanjye
none icyi igitangaza cyabaye”.
Mu nyandiko yari kuri uru rubuga uyu mukobwa yavugaga
ko akeneye inkunga igera ku £40,000 aho hari hakubiyemo ibintu bitandukanye
harimo: Agera ku £24,000 by’icumbi, £3,000 yo kugura ibikoresho bitandukanye, £13,000
yo kumufasha mu buzima bwa buri munsi harimo nko kugura ibiribwa, transport,
gas no kwishyura umuriro.
Nyuma y’uko iki cyigega gitangije ubu bukangurambaga
bwo gushakira ubufasha uyu mukobwa abantu benshi batandukanye batangiye gutanga
inkunga yabo uko bashobojwe. Taylor Swift nyuma yo gusoma inkuru ya Victoria
ikamukora ku mutima yahise atanga inkunga yari isigaye yose ngo huzure £40,000.
Taylor Swift yahise yuzuza inkunga yose yari isigaye
Uyu muhanzikazi mu kwezi gushize aherutse gutungura abakunzi be asohora alubumu ye ya munani yise Folklore yakiriwe neza ikanagurwa cyane mu nsi micye igisokoka.
Src: Sky News & Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO