Michael Sarpong w’imyaka 24 y’amavuko uherutse gutandukana na Rayon Sports, yamaze kumvikana n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania kuzayikinira imyaka ibiri agatangwaho miliyoni 50 RWF.
Michael
Sarpong hashize iminsi avugwa mu makipe atandukanye yaba ayo mu mahanga ndetse
n’imbere mu gihugu, dore ko ikipe ya Simba Sports byagiye bivugwa ko yamaze
kuyisinyira ariko bikaza kugaragara ko bitari byo kuko Simba yaje kugura abandi
barutahizamu, Sarpong bakamutera ipine.
Mu
ikipe ya AS Kigali uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana, byagiye bivugwa ko
ashobora kwerekeza yo ariko naho amaso ahera mu kirere.Mu Rwanda ikipe
yahabwaga yahabwaga amahirwe yo gusinyisha Michael Sarpong, ni Kiyovu Sports dore
ko kuva umutoza mukuru w’urucaca Olivier Karekezi yagera mu Rwanda, yakunze
kugaragara arikumwe n’uyu mukinnyi utari ufite ikipe kuva muri Mata 2020.
Sarpong Michael yaherukaga mu kibuga akinira ikipe ya Rayon Sports
Young
Africans ikomeje kwiyubaka mu mpande zose, usibye abakinnyi iri gusinyisha,
yamaze kumvina n’abatoza b’Abarundi harimo Kaze Cedric ndetse na Vladimir Niyonkuru
uzaba ari umutoza w’abazamu, bose bashobora kuzagera muri Tanzania mu mpera
z’ikicyumweru.
Michael
Sarpong yasezerewe na Rayon Sports muri Mata 2020 ari mu mwaka we wanyuma aho yazize amagambo
yavuze kuri Munyakazi Sadate umuyobozi wa Rayon Sports. Sarpong agiye muri
Tanzania asanga Ally Niyonzima na we wavuye muri Rayon sports ashoje
amasezerano ye, akerekeza mu ikipe ya Azam FC.
TANGA IGITECYEREZO