Kigali

Abakiniye Amavubi muri CAN 2004 barashinja FERWAFA na MINISPOR kutabaha agaciro bakwiye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/08/2020 13:46
0


Abakinnyi bafashije u Rwanda kwandika amateka rukitabira igikombe cya Afurika bwa mbere mu 2004, binubira, bakanatunga agatoki Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, kutabazirikana ngo bahabwe agaciro mu gihugu bazamuriye ibendera bwa mbere mu mikino nyafurika muri Tunisia.



Bamwe muri aba bakinnyi binubira ubuzima babayemo kuri ubu, kandi barigeze gufatwa nk’intwari z’igihugu ubwo bamenyekanishaga u Rwanda nyuma y’imyaka 10 ruvuye mu makuba yarugwiririye, ubwo rwaburaga abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mateka y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yitabiriye igikombe cya Afurika CAN ishuro imwe gusa, hari mu 2004, ubwo yabigeragaho imaze kwisasira ibigugu birimo Ghana na Uganda.

Icyo gihe Amavubi yari ayobowe n’abakinnyi batandukanye barimo Desire Mbonabucya wari kapiteni, Jimmy Gatete, Karekezi Olivier, nyakwigendera Katauti Hamadi Ndikumana, Said Abedi Makasi, umunyezamu Muhamud Mosi, Manamana, Nshimiyimana Canisius, Kayiranga Jean Baptiste, Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa, Ntaganda Elias, Nkuzingoma Ramadhan n’abandi.

Aba bakinnyi bashinja izi nzego zombi umusaruro mucye w’ikipe y’igihugu Amavubi, kubera ko badaha agaciro icyatuma umusaruro mwiza waboneka bityo u Rwanda rukongera gusubira mu gikombe cya Afurika nyuma y’igihe kirekire.

Mu bindi bihugu birimo n’ibyo mu karere nka Uganda, usanga benshi mu bakiniye ikipe y’igihugu ari bo baba hafi cyane y’abakinnyi baba bagiye guserukira igihugu mu marushanwa atandukanye, babategura mu buryo butandukanye ndetse banabagira inama y’uburyo bagomba guteguramo umukino runaka.

Uretse kuba hafi y’ikipe y’igihugu, usanga benshi muri aba bakinnyi bari no mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri ibyo bihugu ku buryo bagira uruhare rugaragara mu iterambere ryawo.

Mu by'ukuri usanga umusaruro muri ibyo bihugu ugaragara, kuko usanga ibihugu byabo bidasiba kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika u Rwanda ruherukamo mu myaka 16 ishize.

Inshuro nyinshi byagiye bigarukwaho ko abahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi harimo n’abajyanye u Rwanda muri CAN 2004 yabereye muri Tunisia bahezwa mu mupira wo mu Rwanda.

Usanga haba mu makipe atandukanye y’igihugu ndetse no mu mirimo yo muri FERWAFA badahabwamo imyanya ngo babere urugero abakinnyi bakizamuka.

Jimmy Mulisa agaruka kuri iki kibazo, yavuze ko mu bindi bihugu usanga abakinnyi bakinanye bahabwa umwanya bagatanga umusanzu mu kubaka umupira w’amaguru, bidakorwa mu Rwanda.

Yagize ati "Abandi bakinnyi twakinanye bakomoka ahandi barampamagara bakambwira imirimo bafite iwabo mu bihugu, ibyo bamaze kugeza ku gihugu ndetse n’ishema baterwa no kuba barakiniye igihugu ariko hano mu Rwanda ujya no ku mukino w’ikipe y’igihugu bakakwishyuza ndetse ugasanga barakujyana mu bafana basanzwe".

Uretse guhabwa imirimo ihoraho mu bikorwa bya siporo kandi, ahandi usanga abagacishijeho ari bo bahagararira ibihugu byabo mu bikorwa bitandukanye nka tombola z’amarushanwa atandukanye ariko mu mupira wa hano mu Rwanda si ko bimeze.

Ikibabaje ni uko bamwe muri aba bakinnyi bakoze amateka muri ruhago nyarwanda, kuri ubu babayeho nka za mayibobo, kandi bakabaye bahabwa umwanya bagatanga ibyo bafite bakagereka ibuye ku rindi umupira w’amaguru w’u Rwanda ukava ku rwego rumwe ukagera ku rundi.

Uwari umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Muhamud Mosi, aherutse gutangariza Televiziyo Rwanda ko abayeho ubuzima bugayitse muri Ethiopia, atakamba asaba u Rwanda ko rwamwibuka nk’uwigeze gufatwa nk’intwari y’igihugu bakamufasha kugaruka mu Rwanda, agatoza abana b’u Rwanda ibijyanye no kurinda izamu kuko abifitemo ubunararibonye.

Désiré Mbonabucya wari kapiteni w’Amavubi, nawe yakunze kumvikana atunga agatoki inzego zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda kudaha agaciro abakanyujijeho, kandi ko nibikomeza gutya bizakomeza kudindiza iterambere rya ruhago mu Rwanda.

Umwe mu bayobozi bayoboye FERWAFA, yigeze gutangaza ko kuri we abona abakinnyi bagiye mu gikombe cya Afurika atari abanyarwanda, icyakora ibi yatangaje yaje kubisabira imbabazi. Ibyo yatangaje mbere bishobora kuba ari intandaro yo kudahabwa agaciro kw’aba bakinnyi kuko hari abababonamo ko ari abanyamahanga atari abanyarwanda.

Abakinnyi bakiniye Amavubi batangaza ko igihe kigeze kugira ngo bahabwe agaciro, nabo batange umusanzu mu kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda, by'umwihariko ikipe y’igihugu Amavubi ku buryo yakongera gusubira mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

U Rwanda rumaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro imwe gusa mu mateka 2004






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND