RFL
Kigali

Mbata yavuze birambuye kuri filime yise ‘Isereri’ yatangiye gusohora -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2020 13:32
0


Musengimana Eugène wiyise Professor Mbata amaze iminsi atangiye gusohora filime y’uruhererekane yise ‘Isereri’ igamije gucyebura abakobwa basarura amafaranga mu bagabo baryamanye.



Iyi filime iri gushyirwa ku isoko na kompanyi yitwa Mbatadology Films irimo amasura mashya y’abakinnyi ba filime bari kwigaragaza muri iki gihe. 

‘Isereri’ igeze kuri Episode ya 22 kuri season ya mbere. Ni mu gihe episode ya mbere yasohotse mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Iyi filime ishingiye ku nkuru y’umugabo wateye inda umukobwa akamara imyaka itanu atarongera guhura nawe.

Uyu mukobwa ahoza ku nkeke uyu mugabo amwaka amafaranga nyuma umugabo akaza kurambirwa akamusaba kumusanga kugira ngo bajye babana.

Uyu mukobwa yajyanye umwana utari uw’uyu mugabo, kuko yamushyiriye uw’imyaka 18 y’amavuko amwemeza ko ari uwe.

Uyu mugabo arabyemera, ariko akamushakiraho abandi bagore mu rwego rwo kumwihimuraho no kumwereka ko abizi neza ko atigeze amubyarira nubwo yahoraga amusaba amafaranga.

Mbata yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi filime kugira ngo acyebure buri wese wubakira ku kinyoma mu buzima bwa buri munsi.

Avuga ko imiryango y’iki gihe yugarijwe n’umwiryane ahanini ukomoka kuri umwe, ugasemburwa n’uko nta biganiro by’abashakanye bakora.

Ati “Impamvu natekereje kwandika filme yitwa 'isereri' n’uko hari bimwe mu bibazo bijyanye n’imibanire hagati yimiryango by’umwihariko ubuzima bw’ingo z’ik’igihe.” 

Iyi filime irimo abakinnyi nka Uwimana Salua, Mudahigwa Emmanuel, Irakarama Aime Cyondi, Rutitiba n’abandi.

Mbata wanditse iyi filime asanzwe ategura gahunda yise ‘Bonjour Vacance’ ihuriza hamwe urubyiruko rugiye mu biruhuko bagaragaza impano bifitemo, bakagirwa inama y’uko bakwitwara n’ibindi.

Bonjour Vacance ni gahunda yashyiriweho urubyiruko rugiye mu biruhuko, igamije kuruhuriza hamwe, rukagaragaza impano rwifitemo rukanagirwa inama y’uburyo rugomba kwitwara mu buzima bwo hanze y’ishuri ruba rwinjiyemo.

Iyi gahunda yiswe ‘Bonjour Vacance’ ibera mu Mujyi wa Kigali nk’ahitwa i Gikondo, Kabuga n’ahandi ndetse no mu Ntara zitandukanye.

Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, iyi gahunda ntizaba muri uyu mwaka bitewe n’ingamba zashyizweho zo guhangana n’iki cyorezo gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.


Umunyamakuru wa Flash Fm/Tv akaba n'umunyarwenya Mbata yatangiye gusohora filime yise 'Isereri'

Umukinnyi wa filime Irakarama Aime ukina muri filime y'uruhererekane yitwa 'Isereri'

Umukinnyi wa filime Mudahigwa Emmanuel uzwi muri filime zitandukanye

Uwimana Salua, uri mu bakinnyi b'imena muri filime 'Isereri' igeze kuri episode ya 22

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA 22 KA FILIME 'ISERERI' YA MBATA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND