RFL
Kigali

Covid-19: Abantu 11 barimo Olivier Karekezi na Sarpong bashyizwe mu kato, abandi 2 baracyashakishwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2020 8:04
0


Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu 11 bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bari mu birori by’umukunzi wa Sarpong bamaze gushyirwa mu kato, ndetse ko hakiri gushakishwa abandi babiri.



Abafashwe mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2020 barimo Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong wahoze ukinira Rayon Sports n'umutoza mushya wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba 11 bafashwe kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi ko hakiri gushakishwa n’abandi babiri bari kumwe n’abo.

Ati “Ni abantu 11 bagaragaye mu ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru. Ubu rero bakaba baraye bafashwe bajyanwa mu kato. Bari 13 hari babiri tugishakisha.”

CP Kabera yavuze ko iminsi bazamara mu kato izagenwa n’inzego z’ubuzima.

Ati “Warebaga ukuntu bari bameze hariya. Nta wamenya ko n’abo ari bazima…Polisi twebwe dushinzwe kubahiriza ariya mabwiriza. Tukibona ariya mafoto ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru twarabashakishije.”

CP Kabera avuga ko kuva mu ijoro ryakeye bakiri gushakisha n’aba bandi babiri, kandi ko inzego z’ubuzima arizo zizagena igihe bazavira mu kato.

Ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020, ni bwo rutahizamu Michael Sarpong yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we mushya witwa Djazilla, binavugwa ko bazarushinga.

Mu mafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo bamwe mu bakinnyi bahoze bakinana na Michael Sarpong muri Rayon Sports barimo Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Mugisha Gilbert, Eric Irambona, ndetse na Karekezi Olivier.

Karekezi Olivier wari watumiwe muri ibi birori, yahagaragaye yambaye ishati y’umweru n’ingofero irimo amabara atandukanye.

Sarpong n’umukunzi we Djazila bagaragaye bombi basomana banafite ibyishimo byinshi.

Abarimo umutoza Olivier Karekezi (uwa kabiri uturutse ibumuso) bitabiriye ibirori by'umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato

Kimenyi Yves ni umwe mu bitabiriye ibirori by'umukunzi mushya wa Sarpong

Ibi birori byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda mu Mujyi wa Kigali

Bizihije ibirori barenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19

Sarpong n'umukunzi we bakoze ibirori batumira inshuti n'abavandimwe

Byari ibyishimo by'ikirenga kuri aba bombi, ku munsi ufite igisobanuro kinini kuri bombi

Sarpong n'umukunzi we bari biteretse inzoga z'amako atandukanye, ibyo kurya by'abasirimu n'ibindi

Umukunzi wa Sarpong yakase umutsima agaburira imbaga yitabiriye ibirori by'isabukuru ye

Sarpong yahaye umukunzi we impano nziza y'ifoto ishushanyije

Kapiteni wa Rayon Sports, Herve Rugwiro n'umutoza Olivier Karekezi

Abakinnyi batandukanye bari mu birori byo kwizihisa isabukuru y'umukunzi wa Sarpong







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND