RFL
Kigali

USA irashinja Uganda gufata abana ikabajyana muri Amerika kubareresha ibita imfubyi

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:18/08/2020 18:15
0


Ku munsi wo ku wa mbere tariki 18 Kanama 2020, ni bwo Guverinoma ya Amerika yatanze ikirego ishinja bamwe mu banyagihugu ba Uganda gufata abana bakajya kubareresha muri Amerika babita imfubyi.



Nk'uko tubikesha Voanews, ku munsi wo ku wa Mbere tariki 18 Kanama 2020 ni bwo Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ikirego ishinja bamwe mu banyagihugu ba Uganda gufata abana bakajya kubareresha muri Amerika babita imfubyi. 

Bamwe mu bashinjwa harimo Abanyamerika babiri: Margaret Cole na Debra Parris ndetse n’Umunyamategeko wo muri Uganda, Dorah Mirembe. Aba, bakaba barafataga abana baturutse mu miryango itishoboye/ikennye, babakuye mu byaro bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda, bababwira ko bagiye gufashwa kwiga.

Aba baregwa uko ari batatu bashakiraga abana imiryango yo kubamo ituye muri Amerika gusa bagatanga abo bana bavuga ko ari imfubyi kandi mu by’ukuri atari zo. Ishami ry’ubutabera muri Amerika rikaba rishinja aba tuvuze haruguru kugira uburiganya, gutanga abana ubundi bo bakiyinjiriza amafaranga menshi.

Urugaga rw’amategeko rwa Mirembe rwo rukaba rushinjwa gukoresha ababyeyi b’imiryango itishoboye baba mu cyaro cya Uganda kugira ngo batange abana babo, bakababwira ko abo bana bazimurirwa i Kampala kugira ngo bigishwe n’abamisiyoneri (missionaries). Aho gukora ibyo bavuze ahubwo, bakabashyikiriza (abana) inkiko nk’imfubyi zizarerwa n’Abanyamerika hanyuma bakajyanwa muri Amerika.

Eric Smith, umukozi wa FBI ushinzwe ubushinjacyaha mu ijambo rye yagize ati: ”Aba baregwa uko ari batatu, bakinishije amarangamutima y’ababyeyi, umubyeyi uhora yifuriza umwana we ibyiza ndetse bakinishije n’abifuza gutanga ubufasha kuri abo bana kuko bo bumvaga abo bana n’ubwo ari imfubyi ariko bakwiye kubona ibyiza nk’ibyo umuryango wifuriza umwana wabyaye”.

Ikigo gishinzwe iby’imari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyashyizeho ibihano by’ubukungu kuri Mirembe, umugabo we, Patrick Ecobu ndetse n’abacamanza babiri bo muri Uganda: Moses Mukiibi na Wilson Musalu Musene kubera ko batanze ruswa kugira ngo babone inyandiko zerekana ko ba bana koko ari imfubyi.

Ibihano bafatiwe, byemerera Minisiteri ishinzwe imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba yafatira/yahagarika umutungo wose, bashobora kuba bafite uri mu bubasha bw’Amerika harimo konti za banki n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND