Uyu mutwe udasanzwe rero wo mu ngabo z’u Buhinde witwa
MARCOS (Marine Commandos) bishatse kuvuga abasirikare kabuhariwe bo mu mazi, ni
igice kihariye cy’ingabo zirwanira mu mazi, ariko abawinjiramo bakaba bahabwa
imyitozo idasanzwe ituma bashobora kurwana aho ari ho hose byaba ngombwa, haba
mu mazi, ku butaka cyangwa se mu kirere.
Uyu mutwe wa Marine Commandos washinzwe mu 1987 nyuma
y’uko u Buhinde burwanye n’igihugu cya Pakistan badacana uwaka kugeza n’ubu, ni
uko nyuma abayobozi b’u Buhinde bakaza kubona ko impamvu bashegeshwe cyane muri
iyo ntambara ari ukubera batari bafite igisirikare kidasanzwe cyari kubafasha.

Kuva icyo gihe hahise hatekerezwa uburyo habaho umutwe
w’ingabo udasanzwe ukanahabwa imyitozo idasanzwe, maze u Buhinde buhita busaba
inkunga Amerika yo kubakorera inyigo y’amasomo ameze neza nk’ahabwa abasirikare
badasanzwe b’Amerika barwanira mu mazi bitwa Navy Seal.

Uyu mutwe w’ingabo urubashywe cyane, ku buryo n’ibihugu
byo mu Burengerazuba bw’isi hamwe na Amerika bawutinya ku buryo buhambaye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigeze gufata bamwe mu basirikare ba MARCOS zibajyana
guhatana n’abandi b’Abanyamerika bo mu mutwe udasanzwe witwa NAVY SEAL maze abavuye
muri MARCOS y’u Buhinde baba aba mbere kandi barahawe imyitozo iba ifite
ijanisha rya 90% .

Mu gihugu cy’Ubuhinde abantu bemererwa kujya muri uyu
mutwe w’ingabo zidasanzwe wa MARCOS batoranywa mu bandi basirikare basanzwe
hirya no hino mu gihugu. Abatoranywa usanga ari abasore barusha abandi ibigango
n’ubuzima bwiza, kandi bakaba bari hagati y’imyaka 20 na 24. Aba batoranywa bwa
mbere mu bandi ari uko batsinze ibizamini by’ibanze bihabwa buri musirikare,
nyuma hagakurikiraho n’andi mageragezwa atandukanye.
Ibi aba basirikare bakoreshwa mu ntangiro ni ibisanzwe
kuko no mu bindi bihugo birakorwa, ariko imyitozo itajya iva mu mutwe w’uwigeze
gukandagiza ikirenge ke muri MARCOS ni imyitozo iba mu gihe cy’iminsi itanu yahawe
akabyiniriro k’icyumweru cy’ukuzimu (Hell Week), kandi iyi myitozo ni aba
basirikare bonyine yagenewe kuko abandi basanzwe bafata amasomo rusange ya
gisirikare.
Muri iyo minsi abasirikare baratozwa ku buryo bamwe
bahasiga ubuzima, abandi bakamugara cyangwa se umubiri wabo ukananirwa ku
ikubitiro ari bwo bagitangira. Inyandiko zinyuranye ziva mu buvugizi
bw’igisirikare cy’ubuhinde zigaragaza ko mu myaka igera hafi kuri mirongo itatu
uyu mutwe w’ingabo zidasanzwe umaze, abasirikare basoza imyitozo yawo baba bari
hagati ya 20 na 25% y’ababa batangiye imyitozo bose.
Muri iki gihe cy’iminsi itanu ishobora no kurenga ho
gato aba MARCOS bose bafata amasomo yibanda kuri ibi bintu by’ingenzi;
-
Imyitozo ijyanye no gusimbukira mu mutaka
mu buryo budasanzwe.
-
Imyitozo yo koga bakagera hafi ku ndiba
y’inyanja
-
Imyitozo ijyanye no kurwanya iterabwoba
-
Ndetse n’indi myitozo yihariye ijyanye no
kurwanya ba rushimusi b’indege n’amato
Dore uko biba byifashe igihe abasirikare bari gufata imyitozo mu gihe cy’icyumweru cyitwa icy’ukuzimu (Hell week)
1. Abasirikare bose ba MARCOS babanza kwigishwa uburyo budasanzwe bwo gusimbukira mu mitaka
Ubu buryo budasaznwe ni ugusimbuka uvuye mu ntera
ndende cyane, noneho umutaka(Parachute) ukawufungurira kure iri byo byitwa HAHO
(High Altitude High opening).
Aha ngaha umusirikare ategekwa gusimbuka avuye mu
ndege iri mu biro metero 8 uvuye ku butaka, noneho akaza gufungura umutaka we
nyuma y’amasegonda ari hagati ya 10-15 akimara gusimbuka.
Ubundi buryo bwo gusimbuka bigishwa ni ubwitwa HALO
(High Altitude Low Opening) aho noneho umusirikare asimbukira mu mutaka akava
mu ntera ndende ariko umutaka akawufungurira hafi y’ubutaka.
Iki gihe umuntu ava mu ndege iri mu biro metero 11
uvuye ku butaka, agasimbuka nyuma akaza gufungura umutaka ari hafi cyane y’ubutaka.
Iyi myitozo yo gusimbuka ahantu hareshya hatya ntiba
yoroshye habe na mba dore ko mu birometero 8 gusa uvuye ku butaka ubushyuhe
buba ari dogere enye munsi ya zeru(-4 degree Celsius), umuyaga w’aha hantu
ukaba utorohera benshi.

2.
Aba
basirikare batozwa kwiruka n’amaguru intera igera ku birometero 20 buri munsi
kandi mu gihe gito
Abasirikare iyo bari muri iki cyumweru kidasanzwe, barabyutswa buri gitondo kare cyane, bakirukanka ahantu hareshya n’ibirometero 20 kandi bakabikora mu gihe gito cyane baba bahawe, utabishoboye akaba aratsinzwe.

Undi munsi ukurikiye ho noneho mu ijoro ndetse na mu gitondo,
abasirikare baba binjiye muri MARCOS batangira kwigishwa kwirunkanka bya birometero
20 bafite ibikoresho binyuranye ku mubiri wabo bipima ibiro 60. Ibi nabyo
babikora mu gihe gito kandi bihuta, utabibashije agasezererwa.
Undi munsi ukurikiye, aba basirikare nanone bahabwa
undi mwitozo wo kwirukanka ibirometero noneho 120 bagihetse ibiro 60 ku mubiri
wabo.
3.
Mu
mutwe w’ingabo z’ubuhinde zidasaznwe MARCOS abasirikare batozwa kuryama amasaya
ari munsi y’ane mu cyumweru cyose
Ibi byakumvikana nk’ibidashoboka cyangwa se
nk’amakabyankuru, ariko niko bimeze kuko mu gihe cy’icyumweru cyahawe
akabyiniriro k’icyumweru cy’ukuzimu, abasirikare bari ku masomo bemererwa
kuryama igihe kiri hagati y’isaha imwe n’isaha imwe n’igice gusa ku munsi kandi
nabwo bakayihabwa batunguwe kuko bagira gutya bakumva itegeko ngo: nimuryame
musinzire, rimwe na rimwe ugasanga babibabwiye bari no mu mazi ubwo nyine
bakaryama aho. Mukubabyutsa hakoreshwa ibiboko cyangwa se gukubitwa iminyururu
ibabaza cyane.
4.
Abasirikare
batozwa kwirukanka mu cyondo
Aha ngaha abasirikare bafata igihe runaka ku munsi
bagatozwa kwiruka mu byondo bifatira cyane, rimwe na rimwe bakanahabwa udukapu
dupima ibiro 25 bakaduheka ku migongo yabo noneho bagakora ibisa n’amarushanwa.
Kwiruka mu mazi ubwabyo ntibyoroha, noneho byagera mu byondo bikarushaho
gukomera cyane, ibintu bituma n’ubundi benshi basezererwa imyitozo itarangiye
kuko bahabwa igihe gito cyane cyo kubikora.
5.
Aba
basirikare bo mu mutwe udasanzwe mu ngabo z’ubuhinde MARCOS banigishwa indimi
z’amahanga bakanabazwa
Aba basirikare bahabwa amasomo menshi cyane kandi
anyuranye y’imirwanire mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, ariko banyuzamo
bakanigishwa zimwe mu ndimi nk’icyarabu n’igishinwa kugirango babe babasha
kuzigiraho ubumenyi bw’ibanze. Bigishwa kandi kugira ibanga mu byo bakora byose,
ndetse no kutagaragaza hanze ko babarizwa mu mutwe wa gisirikare udasanzwe.
Iyo aya masomo abera muri iki cy’umweru iyo arangiye,
abatoranyijwe barabanza bagahabwa igihe cy’amezi runaka bakaruhuka bari kumwe
n’imiryango yabo, ubundi bagahita basubizwa mu yandi mahugurwa arambuye amara
imyaka igera kuri ibiri cyangwa inarenga, noneho umuntu akaba ashobora kuba
umwe mu ba MARCOS wemewe n’amategeko.
Mu myitozo yose ihabwa ingabo z’ubuhinde aba nibo bakora ikaze, kandi bivugwa ko bafatiye runini igihugu cyabo.

Aba MARCOS bafashije u Buhinde mu bihe binyuranye kandi
bigoranye nko mu:
-1987 mu gikorwa kiswe Operation Pawan ubwo uyu mutwe
wafashaga ingabo z’ubuhinde zabungabungaga amahoro muri Sri Lanka guhangana
n’umutwe w’inyeshyamba zitwaga Tamir Tigers.
-1988 mu gikorwa kiswe Operation Cactus ubwo nanone
MARCOS yaburizagamo ihirikwa ry’ubutegetsi muri Maldives maze ikanafata ubwato
bw’ibyihebe byari biri inyuma y’uwo mugambi maze n’imfungwa byari byafashe
zikabohozwa.
-1993 mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye, amatsinda
ane y’umutwe wa MARCOS yoherejwe muri Somalia kujya guhashya ibyihebe i Mogadishu

Aba bagiye bakora n’ibindi bikorwa by’ubutabazi
byinshi mu gihugu cyabo, aho izindi nzego zose zabaga zananiwe.
Ikindi kintu kivugwa kuri aba basirikare ni uko
badategekwa ibyo abandi basirikare bategekwa, nko kwiyogoshesha mu buryo ingabo
z’u Buhinde ziyogoshesha mo ndetse nta n’ubwo batekekwa kwambara
impuzankano (uniform) ya gisirikare keretse iyo bari mu mahugurwa, naho ubundi
bahora bimereye nk’abaturage basanzwe ku buryo ntawapfa kubamenya.
Src: Boot Camp military
fitness & Institute , Story pick