RFL
Kigali

N’ubwo ari mu buhungiro, Edward Snowden yinjije arenga miriyoni y’amadorari kubera gutanga ibiganiro

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:18/08/2020 13:08
0


Muri Gicurasi 2013 ni bwo izina Edward Snowden ryumvikanye cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Uyu Snowden yamenyekanye kubera amabanga yashyize hanze y’ikigo cy’ubutasi cy’America(CIA) yamennye. Ubu ari mu buhungiro, ariko kuba yarahunze ntibyamubujije kwinjiza agera kuri miriyoni y’amadorari avuye mu mbwirwa ruhame yasakazaje n'iyakure



Edward Snowden wamenyekanye cyane nyuma yaho atangarije bimwe mu binyamakuru ukuntu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zumviriza abaturage bayo, aho ari mu buhungiro aracyinjiza agatubutse kubera imbwirwaruhame ze. Nkuko raporo y’urukiko rwa Massachusetts ibigaragaza mu kirego, kuva mu mwaka wa 2015 uyu Snowden yakuye arenga miriyoni imwe mu mbwirwaruhame yatanze 67.

Kuba yaramennye amabanga ko igihugu cye cyumviriza abaturage bacyo ntago Amerika yigeze inyomoza aya makuru. Ku ngoma ya perezida Barack Hussein Obama, umunyamabanga wa leta, John Kerry yatangaje ko igihe cyari kigeze ngo Snowden yemere ko yagambaniye igihugu cye kandi ko yakora igikorwa cya kigabo agata ku bushake(“he should man up and come back to the US) aho hari mu mwaka wa 2014.

Mu cyatumye iyi dosiye yongera kuzurwa nubwo itigeze ishyirwa mu bushyinguro, nuko Snowden aherutse gusohora igitabo ‘Permanent Record’ ariko zimwe mu nzego z’ubutabera zishaka ko amafaranga azagurwa ibi bitabo yaba umutungo wa Leta. Iki gitabo cya Snowden cyasohotse umwaka ushize (2019) muri Nzeri.

Mu cyumweru gishize ubwo perezida yari Bedminster, muri New Jersey Donald Trump tyatangaje ko ku yumva ko Snowden yababarirwa kandi ko ateganya ko byashyirwa mu bikorwa. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Post yakomeje yitsa iyi ngingo y’imbabazi avuga ko abantu bose badafata Snowden kimwe dore ko bamwe bamufata nk’umugambanyi abandi bakamufata nk’intwari.

Uyu mugabo w'imyaka 37 ari we Snowden, yahunze amaze gutwara amakuru akubiye muri dosiye miriyoni imwe n’igice. Amwe muri aya mabanga yitwaye yagiye atangazwa binyuze mu binyamakuru.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND