RFL
Kigali

Ben Kwizera yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nibutse’ ifite umwihariko ku buzima bwe -YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/08/2020 18:09
0


Umuramyi Ben Kwizera yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nibutse' asubiza abamubwiye ko adakwiye kujya aririmba indirimbo z’agahinda. Yavuze ko iyi ndirimbo ye ifite aho ihuriye n’ubuzima yanyuzemo aho yibukaga imirimo y’amaboko y’Imana kubuzima bwe.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Ben Kwizera yatangaje ko yabayeho inzara imurya, rimwe na rimwe akumva arihebye bitewe n’ubuzima ariko Imana ikamunambaho. Uyu musore yasubije abamubwiraga ko adakwiye kuririmba indirimbo z’amaganya bamusaba kuririmba izo gushima gusa.

Yagize ati “Iyi ndirimbo yanjye nshya nayise ‘Nibutse’, ni indirimbo y’amateka ku buzima bwanjye kubera ko naricaye ndeba amateka nanyuzemo ndeba n'urwego maze kugeraho, ndavuga nti nibutse iminsi yanjye ya kera ndebye imirimo y’amaboko yawe Mana nsanga ntawayivuga ngo ayirangize. Kubera ko umuntu aba yaraciye mu buzima bubi rimwe na rimwe ugahura n’abagushinyagurira ukumva mbese ubuzima burakubihiye. 

Ibyo byose rero nibyo nibutse ndavuga nti nibutse Imirimo y’amaboko yawe. Hari benshi twaganiriye nyuma yo kumva iyi ndirimbo bamwe barambwira ngo ndeke kuririmba indirimbo z’amaganya bavuga ngo urwego ngezeho ntabwo nkwiriye kwibanda ku ndirimbo z’amaganya. Mu by’ukuri rero ntabwo umuntu aririmba indirimbo nk’izi kugira ngo ashimishe abantu bamwe, ahubwo ni umwuka w’Imana kandi nizeye ko ubutumwa bw’Imana buzabageraho bugafasha n’ababukeneye”.

Iyi ndirimbo ‘Nibutse’ ya Ben Kwizera irimo amagambo agaragaza umuntu wanyuze mu buzima bubi ariko nyuma akaza kubona ubuzima bwiza akibuka ibyiza by’Imana agasubiza amaso inyuma agashimira. Kwizera yavuze ko nyuma yo gushyira hanze amajwi y’iyi ndirimbo yakorewe muri Future Record, agiye gukora amashusho yayo ndetse anashaka uburyo yategurira abakunze be igitaramo ari gutegura gukorera kuri Youtube.


Ben Kwizera yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nibutse'

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NIBUTSE' YA BEN KWIZERA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND