Kigali

Sarpong yizihije isabukuru y’umukunzi we mu birori byatumiwemo ibyamamare bitandukanye – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/08/2020 15:55
0


Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong wahoze ukinira Rayon Sports, kuri ubu bivugwa ko ari ku muryango winjira muri Kiyovu Sports, yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we bivugwa ko bari hafi kurushinga. Ni ibirori byitabiriwe n’abakinnyi, abatoza ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye.



Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020, ni bwo rutahizamu Michael Sarpong yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we mushya witwa Djazilla, bikaba bivugwa ko bagiye no kurushinga mu gihe cya vuba.

Mu mafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo bamwe mu bakinnyi bahoze bakinana na Michael Sarpong muri Rayon Sports barimo Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Mugisha Gilbert, Eric Irambona, ndetse n’umutoza mushya wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier.

Karekezi Olivier wari watumiwe muri ibi birori, yahagaragaye yambaye ishati y’umweru n’ingofero irimo amabara atandukanye.

Sarpong n’umukunzi we Djazila bagaragaye bombi basomana banafite ibyishimo byinshi, ndetse na Karekezi Olivier akaba yari umwe mu bafashwe neza muri ibi birori kuko uyu mutoza yari yahuje urugwiro na bamwe mu bakobwa yahasanze.

Sarpong ari mu rukundo rugurumana na Djazila

Aba bombi baritegura kurushinga mu minsi iri imbere

Karekezi Olivier na Rugwiro Herve bari bitabiriye ibi birori

Kimenyi Yves nawe yari ahari 


Mugisha Gilbert wa Rayon Sports nawe yitabiriye ibi birori


Abakinnyi batandukanye bitabiriye ibi birori







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND