RFL
Kigali

USA: Ibyishimo byiyongera ku bindi mu rugo rwa Sunday Justin na Dr Hollie Nyseth-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2020 15:06
0


Nzitatira Sunday Justin ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko we n’umugore we Dr Hollie Nyseth Nzitatira bibarutse imfura yabo bagahamya n’isezerano ryabo imbere y’Imana.



Sunday Justin wabaye umujyanama wa Miss Josiane, ku wa Gatatu yemeranyije na Dr Hollie Nyseth kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.Bombi kandi, ku wa kane w’icyumweru gishize bibarutse imfura yabo bise Ben Nzitatira. Ibi byose byabereye muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa South Bend muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  

Justin washinze kitenge Fashion ikora imyambaro y’umwihariko yanateye inkunga Miss Rwanda 2019, avuga ko ari ibyishimo by’inyongera mu rugo rw’abo, kandi ko bashima Imana. Ati “Biranejeje cyane kuko ni umugisha kuri twembi. Twatangiye urugendo rushya.”

Dr Hollie Nysteh Nzitatira warushinze na Justin Sunday, asanzwe ari umwarimukazi n’umushakashati wigisha ibijyanye na Criminology&Genocide Studies muri Kaminuza ya Ohio State.

Nzitatira yabaye mu kanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019. Abinyujije muri Igitenge Fashion yateye inkunga Miss Rwanda 2019, Miss High School atanga ibitekerezo muri Miss USA Africa n’ahandi.

Izina ry’uyu mugabo wize ibijyanye no kwigisha ryavuzwe cyane nyuma y’uko agiranye amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe na Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity 2019].

Sunday Justin n'umugore we Dr Hollie bahamije isezerano ryabo bashyigikiwe n'imiryango yombi

Sunday na Dr Hollie barushinze ku wa Gatatu w'icyumweru gishize mu birori binogeye ijisho

Bombi basezeraniye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Sunday Justin n'uyu mugore bamaranye imyaka 3 mu munyenga w'urukundo

Bombi bari mu byishimo by'inyongera nyuma yo kwemeranya kubana nk'umugabo n'umugore

Sunday Justin [Uri hagati] n'abo mu muryango w'umugore we wigisha muri Kaminuza ya Ohio State

Dr Hollie ni umwarimukazi akaba n'umushakashati wigisha muri Ohio State University


Sunday Justin n'imfura ye yavutse ku wa kane w'icyumweru gishize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND