RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umugabo yahuritse ubwo udusabo twe tw'intanga twafataga mu myenge y'intebe yicayemo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/08/2020 14:15
0


Umugabo w’umunya espagne yahuye n’isanganya ubwo yiteguraga kujya kwiyuhagira abanza kwicara mu ntebe ya plastique yambaye ubusa maze ubwo yageragezaga guhaguruka imyanya ye y’ibanga ifatwa mu myenge y’intebe ahura n’ububabare bukabije.



Mbere y’uko ajya kwiyuhagira, umugabo wo muri Esipanye w'imyaka 60 yabanje kwicara muri hoteli atuje yambaye ubusa kugira ngo abanze afate akayaga ariko nyuma aza kwisanga mu bihe biteye isoni ubwo udusabo twe tw’intanga twafatwaga mu ntebe ya plastique bityo biba ngombwa ko atabaza.

Ubwo yari yibereye muri hoteli yo muri Espagne, umugabo uri hagati yimyaka 60 na 70 ntabwo yigeze atekereza ko azaba mu bihe bibi nk’ibyamubayeho, uyu mugabo utaramenyekana umwirondoro we, yari yicaye ku ntebe ya plasitike mu cyumba cye cya hoteli ubwo yiteguraga kujya kwiyuhagira ,

Ubwo yageragezaga guhaguruka ngo ajye mu bwogero, nibwo yashikamiye intebe ashaka guhaguruka bituma ya myenge yo mu ntebe isa n’iyagutse cyane maze udusabo twe tw’intanga duhita dufatwamo ananirwa kuva mu ntebe gutyo, abuze uko abigenza ahitamo gutabaza.

Uyu mugabo yabanje gufashwa n’abatabazi babiri bagerageje kumukura mu bubabare bw'intebe  ariko ntibyakunze bisaba ko bahamagara abashinzwe kuzimya umuriro batatu maze bihutira kujya mu cyumba cya hoteli kugira ngo bamutabare.

Abashinzwe kuzimya umuriro bahisemo  gukata hafi y’umwenge umwe ahari hafashwe ariko bitwara igice cy’isaha kugirango birangire. Ku bw’amahirwe, igitekerezo cy’abashinzwe kuzimya umuriro cyarokoye ubuzima bw’uyu mugabo aza kujyanwa mu bitaro bya kaminuza ya Torreviej ari naho bakomereje kumwitaho kugirango akire ububabare yari afite.

Ku bw’iyo mpamvu, ni byiza kwitondera kwicara ahantu aho ari ho hose wambaye ubusa nko kuri ziriya ntebe za plastique n’ahandi kuko bishobora kubangamira imyanya yawe y’ibanga.

Src: Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND